Kuki u Rwanda rutarega Congo?
Icyamamare ku mbuga Nkoranyambaga, Gatete Nyiringabo Ruhumuriza, yabajije impamvu u Rwanda rutarega igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(DRC) rukomeza kuvuga amagambo asesereza, ndetse ashobora gukurura urwango ruganisha kuri Jenoside muri aka karere.
Gatete yahereye ku magambo umuvugizi w’Ingabo za Congo, Sylvain Ekenge yavuze mu minsi ishize, avuga ngo "Abatutsi ni abagome, abagambanyi, ko ntawe ukwiye kwizera abagore b’abatutsi."
Yahise avuga ati "ariko ntibyumvikana ukuntu u Rwanda rwumva amagambo nk’aya ntirurege Congo ku magambo nk’aya. Niba koko u Rwanda rutizera umuryango mpuzamahanga n’inkiko mpuzamahanga, ariko ntabwo rukwiye kurekera aho.
Ikindi yashingiragaho, ni ibiganiro Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Felix Tshisekedi yakomeje kuvuga, ko azakuraho ubutegetsi bw’u Rwanda, ariko u Rwanda ntirurege Congo kuri ibyo bitekerezo byo kubangamira ubusugire bwarwo.
Yavuze ko Congo ihgora yiruka ijya kurega u Rwanda, ariko ko na rwo rudakwiye kurekera aho gusa.
Inkuru zijyanye na: Umushyikirano 20
- Dore imyanzuro yafatiwe mu Nama y’Umushyikirano yateranye ku nshuro ya 20
- Abarezi bahangayikishijwe n’abangavu baterwa inda
- MINISANTE yijeje gutanga serivisi zinoze kandi zegereye abaturage
- Ubu turi mu miyoborere izira ‘cachot, cachet na cash’
- Turasaba ko mwanoza gahunda y’imiturire kuko ikigaragaramo ibibazo - Umuturage
- Perezida Kagame : Ubwenge n’ubushobozi murabufite, ni iki kitubuza gutera imbere?
- U Rwanda rwahisemo imiyoborere myiza igaragara mu buzima bwa buri munsi bw’umuturage
- Ikibazo si ugushyira umukono ku masezerano, ikibazo ni ubushake bwa Politiki - Min. Nduhungirehe
- Umushyikirano ni umwanya mwiza wo gusuzuma ibyagezweho - Depite Mukabalisa Germaine
- Nimuhumure Imana yo izi kuringaniza - Perezida Kagame
- Umunyarwenya yatumiye Perezida Kagame mu ‘Isetsa Rusange’
- U Rwanda ni umufatanyabikorwa wizewe, uhamye kandi wubahwa - Minisitiri Nduhungirehe
- Ikibazo cya serivise z’ibyangombwa by’ubucuruzi cyongeye kugaruka mu Mushyikirano
- Abatuye Ngoma batakambiye Perezida Kagame ngo abagarurire Kaminuza ya INATEK
- Abakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda barasaba koroherezwa kuzibyaza amafaranga
- Abiga amashuri yisumbuye bikubye inshuro zirenga 20 mu myaka 32 ishize
- Umuyobozi w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura yasabye Leta kugira amafaranga igenera abanyamakuru
- Amasezerano ya DRC n’u Rwanda i Washington twaranayasengeye - Min. Nduhungirehe
- Umushyikirano 20: Umunsi wa mbere mu mafoto
- Hari ibintu bine tudakora neza - Minisitiri w’Imari
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|