Kuba dufite BK Arena, Stade nziza…, ni imiyoborere myiza - Minisitiri Mukazayire
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, avuga ko kuba u Rwanda rufite ibikorwa remezo bigezweho biteza imbere siporo ari ukubera imiyoborere myiza y’Igihugu, yita ku kamaro ka siporo.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Gicurasi 2026, ubwo yari yitabiriye inama ya Africa CEO Forum ibera i Kigali igeze ku munsi wayo wa kabiri ari na wo wa nyuma, akaba yatanze ikiganiro ku hazaza ha Siporo nk’urwego rwashorwamo imari.
Minisitiri Mukazayire yavuze ko hari abantu benshi bavuga ko u Rwanda rwihuta mu iterambere, ko ruri mu bihugu bike bya Afurika bifite Arena, abihuza n’imiyoborere myiza.
Yagize ati “Hari abatubaza uko u Rwanda rurimo gutera imbere, ruri mu bihugu bike byo ku mugabane wa Afurika bifite Arena, kuba twaravuguruye Stade Amahoro ndetse turimo no gupiganirwa kwakira Formula 1, bati ibyo mubikura he? Bigenda gute? Ibi rero bituruka ku miyoborere myiza y’Igihugu cyacu, itareba ku nzego zimwe z’ubukungu, ahubwo ireba no ku zindi zakwinjizwa mu bucuruzi, rumwe muri zo rero ni ubukerarugendo”.
Ati “Hari kandi kuba u Rwanda rwakira ibikorwa byinshi mpuzamahanga birimo inama n’ibindi, abasura ingagi mu rwego rw’ubukerarugendo ndetse n’urwego rwa siporo rukitabwaho. Icyerekezo rero cy’Igihugu cyacu kimaze igihe ni ukureba kure, kigagera kuri ayo mahirwe yose kikayafungura”.
Yakomeje yibutsa ko u Rwanda rwanditse amateka rwakira BAL (Basket Africa League) ku nshuro yayo ya mbere, aho yakiniwe muri BK Arena, bivuze ko iyi nyubako yubatswe hari intego.
Minisitiri Mukazayire yunzemo ko ibikorwa by’imyidagaduro ari ingenzi, kubigeraho kandi hakazamo n’uruhare rw’abikorera bashora imari mu Rwanda, aha akaba yatanze urugero kuri Masai Ujiri.
Ati “Ndashimira abikorera nka Masi Ujiri n’abo bakorana muri Zaria Group kubera ishoramari bazanye hano, bakubaka Zaria Court. Ni inyongera kuri Arena na stade twahoze tuvuga, ni ukuvuga ko iyo ufite ahandi hantu h’imyidagaduro, ni ubuzima, umuryango…, iyo ni yo siporo hanyuma ukayongerera agaciro ari bwo hazamo n’irindi shoramari”.
Yakomeje avuga ko ahazaza ha siporo hashingiye ku bantu, ko ari imyidagaduro, ikabamo uruganda rwo guhanga ibishya, bityo ko ari ahantu ho gushora imari, ari yo mpamvu Igihugu cyashyize imbaraga mu kubaka ibikorwa remezo bya siporo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|