Kuba abanyamwuga no kwicisha bugufi ntacyo byabatwara - Perezida Kagame abwira Abapolisi
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye abagize Polisi y’Igihugu gukomeza kurangwa n’indangagaciro za kinyamwuga, ndetse no kwicisha bugufi mu murimo yabo bibaranga haba mu Rwanda ndetse no hanze y’imipaka y’u Rwanda aho batanga umusanzu wo kubungabunga umutekano.
Umukuru w’Igihugu yari i Gishari mu Karere ka Rwamagana mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 Polisi imaze.
Aha, yashimiye ubunyamwuga Polisi ikorana akazi kayo, haba mu gihugu, haba ndetse no hanze y’imbibi zacyo, aho yagize ati "iyi sabukuru ni umwanya wo kwisuzuma, mugashimangira indangagaciro ziranga umwuga wanyu. Kuba abanyamwuga, ndetse no kwicisha bugufi ntacyo byabatwara."
Perezida Kagame yavuze ko izi ndangagaciro ari ngombwa mu gihe Abapolisi bakorera igihugu cyabo, kandi cya buri Munyarwanda.
Yagize ati "Ibi ni byo bizatuma icyizere Abanyarwanda babafitiye no gukomeza kubafasha bikomeza gushinga imizi."
Yifurije Aba Ofisiye bashya gukomeza kuzuza inshingano bafite haba uyu munsi n’ejo hazaza, ndetse ashimira imiryango yabo yabashyigikiye muri uru rugendo rw’amasomo bamazemo umwaka.
Perezida Kagame kandi, yavuze ko impinduka zihari, ikoranabuhanga rikoreshwa mu gukora ibyaha byerekana ko Polisi y’Igihugu igomba kujyana n’igihe kugira ngo ishobore guhangana n’ibibazo bishya bigenda bivuka.
Kuri uyu munsi mukuru w’Abayisilamu, Perezida Kagame yafashe umwanya na bo abifuriza umunsi mukuru mwiza.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|