Ku myaka 70, Bolsonaro wayoboye Brazil agiye kumara imyaka 27 muri gereza

Uwahoze ari perezida wa Brazil Jair Bolsonaro, yoherejwe muri gereza agiye gufungirwamo imyaka 27, icyo kikaba ari igihano yakatiwe, nyuma y’uko urukiko rumuhamije icyaha cyo gutegura umugambi wo guhirirka ubutegetsi wamupfubanye.

Jair Bolsonaro w’imyaka 70 yahamijwe icyaha cyo kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Perezida Luiz Inacio Lula da Silva wari watsinze amatora y’Umukuru w’igihugu yabaye mu 2022, aho yari yamurushije amajwi, maze akagerageza kuguma ku butegetsi, yanga ibyavuye mu matora.

Urukiko rwatangaje ko iyo gereza Bolsonaro agiye gufungirwamo, akazayirangirizamo igihano yakatiwe, azayisangamo ibintu bimworohereza ubuzima nk’umuntu uri mu zabukuru.

Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga, umuryango wa Bolsonaro wakunze kwinubira uko yari afungiye mu cyumba gito kiri ku cyicaro cya polisi, bavuga ko gihoramo urusaku rukabije rw’icyuma gitanga umuyaga (air conditioner), n’ibiribwa bidakwiye.

Umucamanza w’Urukiko rw’Ikirenga, Alexandre de Moraes, yamaganiye kure icyo gikorwa cyo "guharabika ishyirwa mu bikorwa ryemewe n’amategeko ry’igihano cyo gufungwa muri gereza.”

Mu mwanzuro we, yasobanuye mu mapaji menshi uko ubuzima bumeze nabi muri za gereza za Brazil kuko zuzuyemo abantu, ashimangira ko Bolsonaro we afungiye mu buryo butuma ahabwa umwihariko ugereranyije n’izindi mfungwa.

Yagize ati, “abinubira uko afunzwe, ibyo bisa no gusaba ko igifungo cya Bolsonaro gihindurwa, akajya nko kuba mu mahoteli cyangwa ahantu ho kuruhukira.”

Aho ku cyicaro cya Polisi i Brasilia, Bolsonaro afungiye mu cyumba gifite metero kare 12 kirimo televiziyo, firigo n’icyuma gitanga umuyaga.

Yoherejwe muri gereza ya Papuda, nayo iri mu murwa mukuru wa Brazil, aho azafungirwa mu gice cyihariye gifite ubunini bukubye inshuro eshanu icyumba yari afungiyemo, kirimo igikoni, ahantu ho hanze hihariye n’igitanda cy’abantu babiri, nk’uko byatangajwe n’urukiko.

Umucamanza Moraes yavuze ko Bolsonaro afungiye “ahantu hihariyee, atavanzwe n’abandi bafungwa bo muri iyo gereza.”

Abinyijije ku rubuga rwa X, umwe mu bahungu b’uwahoze Bolsonaro, Carlos Bolsonaro, yashinje umucamanza Moraes ‘ubugome’ anenga uko yahaye umubyeyi we igihano cyo gufungirwa ahantu hagoye ho muri iyo gereza.

Abunganira Bolsonaro mu mategeko bagerageje gusaba ko yemererwa gufungirwa mu rugo kubera impamvu z’ubuzima bwe butameze neza, ariko biranga.

Bolsonaro yabanje gufungirwa mu rugo mbere y’uko igihano cye gitangira kubahirizwa ku mugaragaro nk’uko byari bikubiye mu mwanzuro w’urukiko.

Yatangiye gufungirwa kuri Polisi no kwimurirwa muri gereza, nyuma yo gufata icyuma cyo gusudira agashaka gukata igikomo yari yarashyizwe ku kuguru kimukurikirana kugira ngo atarenga urugo rwe, ibyo urukiko rwafashe nk’igerageza ryo gutoroka.

Ibitekerezo   ( 1 )

namayobera

eme yanditse ku itariki ya: 17-01-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka