Ku bijyanye na Ebola, RDB yavuze ko mu Rwanda ari amahoro
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) rwabwiye Abanyarwanda bose n’abafatanyabikorwa b’u Rwanda ko imirimo yose mu gihugu ikomeje nk’ibisanzwe mu Rwanda, harimo ubukerarugendo, inama, ibirori, ubucuruzi n’ingendo imbere mu gihugu.
Ibi bishingiye ku itangazo ryatanzwe mbere na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda rijyanye no gukaza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Ebola iri mu Karere u Rwanda ruherereyemo, cyane cyane muri Congo.
Mu Rwanda nta bwandu bwa Ebola buhari, kandi hafashwe ingamba zikomeye zo kurinda ubuzima rusange n’imibereho myiza y’abaturage, abashyitsi ndetse n’inyamaswa z’inkende zo mu gasozi.
Ku mabwiriza ajyanye n’ingendo, RDB yavuze ko hakajijwe ingamba zo kugenzura abinjira mu gihugu.
Mu rwego rwo gukomeza kwitegura neza, Minisiteri y’Ubuzima yakajije igenzura ry’ubuzima n’ubugenzuzi ku mipaka no ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali.
Abanyamahanga bose bagiriye urugendo cyangwa banyuze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) mu minsi 30 mbere yo kwinjira mu Rwanda ntibazemererwa kwinjira mu gihugu.
Abanyarwanda n’abanyamahanga bafite ibyangombwa byemewe bibemerera gutura mu Rwanda, bo bazemererwa kwinjira. Gusa, abagiye cyangwa banyuze muri DRC muri iyo minsi 30 bazashyirwa mu kato hakurikijwe amabwiriza y’ubuzima rusange.
Gukaza ingamba z’isuku n’isukura
Mu rwego rwo gukomeza ingamba z’u Rwanda zo gukumira ibyorezo, igenzura ry’ubuzima n’ubugenzuzi byakajijwe ku byambu byinjirwaho mu gihugu, harimo ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali no ku mipaka imwe n’imwe.
Abagenzi baherutse kugera cyangwa kunyura mu duce turimo ibyago byinshi byo kwandura nk’uko byagaragajwe n’inzego z’ubuzima bashobora gukorerwa igenzura ryihariye ndetse bagakurikiza amabwiriza y’ubuzima rusange ajyanye n’amategeko mpuzamahanga y’ubuzima.
Abashyitsi n’abaturage barashishikarizwa gukomeza kubahiriza amabwiriza asanzwe y’isuku no gukurikiza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima igihe bibaye ngombwa.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|