KT Radiyo i Muhanga: Abakunzi babiri bahuriye i Nyarusange

Byari ibyishimo byo kubonana hagati y’abakunzi babiri, umwe witwa KT Radio ku ruhande rumwe, ndetse n’ abayikurikirira kuri 96.7 FM, mu Ntara y’Amajyepfo i Muhanga.

Abaturage b’Umurenge wa Nyarusange mu Kagari ka Musongati, Akarere ka Muhanga, ni bo batoranyijwe kugira ngo baganire n’umuyobozi w’Akarere mu ntek y’abaturage, ariko KT Radiyo ibabera umuhuza w’ibiganiro, ndetse ibigeza ku mbaga y’abakunzi bose bo mu gihugu.

KT Radio iri i Muhanga kuva kuri uyu wa Kabiri 21 Mata kugera kuri uyu wa 22 Mata.

Muri iki kiganiro, cyarimo ubwisanzure n’ubwuzu ku bakunzi ba KT Radio, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga yibukije abaturage ko bagomba kwirinda amakimbirane mu miryango yabo, kuko iyo umuryango utabanye neza utabanira neza abaturanyi, ndetse ntacyo wageraho.

Meya Kayitare yabwiye abo baturage ba Nyarusange ko mu muryango ari ho byose bihera, bityo ko abagize umuryango bagomba kubanza kuba umwe.

Yagize ati “Twavuze yuko tugomba gukora, tugize ibyago tukagira imiryango irimo amakimbirane, imiryango itavuga rumwe, abagize umuryango batuzuzanya, ibyo muvuga ko mwagezeho ntibyarama. Birasaba ko mu ngo zacu tuba amahoro kugira ngo tujye inama y’uko duharahira iterambere ryacu. Naho ubundi nuca ukwawe, umugore agaca ukwe, abana ukwabo, urwo rugo rwarangiye, rwabaye nyakwigendera, dushatse twashyiraho itangazo ko rutagihari”.

Ati “Birasaba rero ko abagize umuryango dukumira icyo ari cyo cyose, gituma tutavuga rumwe. Muzi ko twese nk’Abanyarwanda twahisemo kuba umwe, ntibyashoboka ko tuba Igihugu kidashingiye ku muryango, ubu bumwe duharanira kandi dushaka twese, ni uko iwacu mu muryango duharanira kuba umwe. Ariko ntuzambeshye ngo niba utavuga rumwe n’umugore wawe, niba utavuga rumwe n’umugabo wawe, ukaba utuzuzanya n’abana wabyaye ngo uzabanira neza abaturanyi, uzababanira ute se? Wananirwa kubanira neza abo mu muryango wawe, ngo uze mu Isibo y’abantu barenga 80 tuvuge rumwe, ntibishoboka”.

Akomeza avuga ko kugira ngo abantu batere imbere ari uko bakwirinda icyakonona gushyira hamwe kw’abagize umuryango, cyane ko “nta kintu na kimwe umuntu mubana mutaganiraho ngo gikemuke, ntacyo”.

Ikindi cyagarutsweho ni uko muri uyu murenge higeze kuba abanywa inzoga z’inkorano, icyakora ubu ngo zarahacitse, icyo bashyize imbere ni ugukora bagatera imbere, bakabasha kubona ibyo bakeneye birimo kwishyurira amashuri abana, mituweli, imirire myiza n’ibindi.

Ni ikiganiro cyayobowe n’abanyamakuru ba Kigali Today, Umukazana Germaine na Umugwaneza Rusaka Jean Claude, aho baganiriye ku iterambere ry’Umurenge wa Nyarusange, igikorwa cyasojwe n’umudiho w’akataraboneka, bigaragara ko abaturage bishimiye abashyitsi babagendereye.

Kigali Today by’umwihariko KT Radio, iri mu Karere ka Muhanga kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Gashyantare ikazageza ku ya 22 Gashyantare 2026, ikaba irimo gukorera mu isoko rya kijyambere rya Muhanga, aho abaturage bahamagarirwa kuyigana, bakavuga ibitekerezo byabo ndetse n’abashaka kwamamaza bakakirwa.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, abayobozi n’abanyamakuru ba Kigali Today Ltd, bifatanyije n’abayobozi b’Akarere ka Muhanga ndetse n’abaturage mu Gitondo cy’Isuku, igikorwa kiba buri wa Kabiri mu Ntara y’Amajyepfo.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka