Komisiyo Perezida Kagame ayoboye izarwanya icyuho cyazanwa na AI mu batuye isi

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko isi irimo kwinjira mu gihe gishya aho kuba abantu bahuzwa n’ikoranabuhanga bidahagije, ahubwo hakenewe gukoresha amakuru (data) n’ubwenge buhangano mu guteza imbere ubuzima, uburezi, ingufu n’izindi nzego z’ingenzi.

Hari mu biganiro byo gutangiza AI for Good Global Commission, ari kumwe na Marc Benioff na Doreen Bogdan-Martin bafatanyije kuyobora iyi komisiyo igamije gukoresha ubwenge buhangano (Artificial Intelligence - AI) mu gukemura ibibazo bikomeye byugarije Isi.

Yagize ati "Ubu kuba abantu bahujwe n’ikoranabuhanga si byo ntego ya nyuma. Twinjiye mu gihe cy’iterambere rishingiye ku makuru."

Aha Perezida Kagame yasobanuye ko ubwenge buhangano ari bwo buzatanga impinduka zikomeye mu buvuzi, uburezi, ingufu n’izindi nzego nyinshi.

Ati "Inshingano y’iyi komisiyo ni ukureba ko iri koranabuhanga ritazongera icyuho gisanzwe kiri hagati y’abaturage."

Perezida Kagame yongeyeho ko nubwo hari imbogamizi zizagaragara muri uru rugendo, icy’ingenzi atari ibiganiro gusa, ahubwo ari uko imyanzuro izafatwa izahinduka ibikorwa bifatika bifitiye abaturage akamaro.

AI for Good Global Commission igizwe n’abakomiseri 44 baturutse mu nzego zitandukanye ku rwego mpuzamahanga.

Intego yayo ni ugushaka uburyo bufatika bwo gukoresha ubwenge buhangano mu gukemura ibibazo bikomeye Isi ihanganye na byo no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Uruhare rw’u Rwanda muri iyi komisiyo rugaragaza uburyo rukomeje kugira ijambo rikomeye mu biganiro mpuzamahanga ku ikoranabuhanga no guteza imbere ikoreshwa rya AI mu buryo buboneye kandi bugirira bose

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka