Komiseri mushya wa NEC yamenyeshejwe ko indahiro yakoze atari umuhango
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Domitilla Mukantaganzwa, yakiriye indahiro ya Gaspard Musonera, Komiseri mushya muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), uheruka kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri. Mukantaganzwa yamubwiye ko imirimo arahiriye itoroshye ariko itanakomeye kubera ko ayisanzemo abandi, anamwibutsa ko indahiro akoze atari umuhango gusa, kubera ko ikomeye kuko ari ukwiyemeza.
Yagize ati “Indahiro umaze gukorera imbere y’Urukiko rw’Ikirenga, ni indahiro iteganyije mu Itegeko ry’ububasha bw’Inkiko, ni n’indahiro iteganyijwe mu itegeko rigenga NEC, mu ngingo yaryo ya 15. Indahiro rero hari igihe abantu benshi bagira ngo ni umuhango, ariko buriya si umuhango.”
Yunzemo ati “Indahiro ni ukwiyemeza, ibyo wiyemeje wabyivugiye. Ni indahiro iteganjijwe mu ngingo ya 63 y’Itegeko Nshinga. Iriya ndahiro iraremereye, irakomeye, ni igihango uyikoze aba agiranye n’u Rwanda. Tukaba tudashidikanya ko uzayubahiriza, kuko gutatira indahiro ni icyaha gihanirwa.”
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yanifurije Komiseri mushya muri NEC, kuzagira amahirwe muri iyo mirimo, akazakorana neza n’abo asanze, no gukomeza gukorera u Rwanda nkuko yabikoze mu myaka ishize.
Gaspard Musonera yakoze imirimo itandukanye ya Leta, irimo kuba yarabaye umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, akaba yaremejwe ku mwanya wo kuba Komiseri muri NEC, n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 28 Mutarama, nyuma yo gusuzuma imyirondoro ye, aza kwemezwa n’Inteko rusange ya Sena ku wa 5 Gashyantare.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Namwe kigali today ntakigenda cyanyu murabogama.umuntu ashyiraho comments ntimuzitambutse
NAGENDE UYU MUGABO NI UMUGOME MUZABAZE ABANTU BASEZEREWE MU KAZI AHO ABIFITEMO URUHARE RUNINI AGENDEYE KU MARANGAMUTIMA AGATUMA INGO ZA BAMWE ZISA N’IZIRINDIMUTSE. ZA PROFILES Z’ABAKOZI ZAGIYE ZIHINDURWA KANDI IBYO BAKORAGA BITARAHINDUTSE NGO NI UGUSHIMISHA ABAYOBOZI BATASHAKAGA BAMWE MU BAKOZI BABO. HARI AHO YAGIRIYE INAMA ABAYOBOZI B’IBIGO ATI IYI REFORME NI UMWANYA MWIZA WO KWIKURAHO ABAKOZI MUDASHAKA NKAHO BO HARI ICYO BABARUSHA URETSE YINE GUSOHOKA KURI YELLOW PAPER. IKIBABAJE CYANE NUKO IBI BINTU BYABAYE PREZIDA ATABIMENYE NEZA YARI KURENGERA ABAKOZI BENSHI BAZIZE AKAMAMA.