Kirehe: Ingabo na Polise y’u Rwanda bagabiye abaturage amatungo arenga magana ane

Mu kwihiza ku nshuro ya 32 Umunsi wo Kwibohora, kuri uyu 4 Nyakanga 2026, mu Murenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe hagiye gutangwa ihene 400 n’inka 4.

Ni amatungo aributangwe mu midugudu 3 y’Akagari ka Rubirizi mu Murenge wa Nasho ku bufatanye bw’Akarere ka Kirege n’ingabo na Police y’u Rwanda.

Nk’agace kagira izuba ryinshi, ayo matungo aratangwa mu rwego rwo kubafasha kubona ifumbire kugira ngo bajye bashobora guhinga bakeza.

Ni mu gihe mu cyumweru cyahariwe ibikorwa ingabo z’u Rwanda na Police y’Igihugu, mu.kiswe "Army Week", muri uwo Murenge wa Nasho, n’ubundi Ingabo z’u Rwanda zari zatanze imashini 10 zifashishwa mu kuhira imyaka mu rwego rwo guhangana n’amapfa.

Umurenge wa Nashi w’Akarere ka Kirehe ni umwe mu mirenge yo mu Ntara y’Iburasirazuba ikunda kwibasirwa n’amapfa.

Kubera iyo mpamvu, uyu murenge usanzwe ushyirwamo imbaraga nyinshi mu bikorwa byo kuhura imyaka kuko hari n’ibikorwa by’ubuhinzi byatewe inkunga n’umuhererwe Howard Buffet, na byo bikorwa mu byuryo bwa kijyambere buhira imyaka.

Kwizihiza umunsi wo kwibohoza ku nshuro 32 mu karere ka kirehe mu murenge wa Nasho ni birori byitabiriwe na Minister wubuhinzi n’ubworozi Dr Ndabamenye Thresphore

Kubufatanye na Amie weeks hatanzwe water pumps (imashini zuhira )10 zizahya zibafasha kuhira mubihe byizuba haratangwa amatungo magufi (ihene 200)
Inka 4 ibi bikorwa byo kugira nubu bworozi birahabwa abaturage ba kagali ka Rubirizi karimo imidugudu 3

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka