Kirehe: Amatungo yatanzwe na RDF na Polisi yahaye abaturage icyizere cyo kwivana mu bukene

Abaturage bo mu Murenge wa Nasho, Akarere ka Kirehe, bahawe inka ebyiri n’ihene 100 mu gikorwa cyateguwe n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda (RNP), kigamije gufasha imiryango itishoboye kwiteza imbere no kwivana mu bukene.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa mbere tariki 22 Kamena 2026, kikaba ari igikorwa kiri muri gahunda ya Defence and Security Citizen Outreach Programme 2026, cyatangijwe ku wa 9 Werurwe 2026 n’Ingabo z’u Rwanda na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego za Leta.

Iyi gahunda igamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage binyuze mu bikorwa bitandukanye by’iterambere, ikaba iteganyijwe gusozwa ku wa 4 Nyakanga 2026, umunsi u Rwanda ruzizihizaho Kwibohora ku nshuro ya 32.

Micomyiza Sylivestre, umwe mu baturage bahawe ihene, yavuze ko iri tungo rizamufasha kuzamura imibereho y’umuryango we ndetse no kongera umusaruro w’ubuhinzi binyuze mu ifumbire rizatanga.

Ati: “Iyi hene izamfasha kubona ifumbire mbashe gufumbira neza, mbashe no kwishyurira umuryango ubwisungane mu kwivuza ndetse mbone ibikoresho by’ishuri by’abana.”

Yavuze ko afite intego yo korora neza iyo hene ku buryo mu myaka iri imbere na we azabasha koroza abandi, nk’uko nawe yorojwe.

Micomyiza yavuze ko yari asanzwe azi Ingabo na Polisi nk’inzego zishinzwe umutekano no gufasha abaturage mu bikorwa bitandukanye, ariko ko yatunguwe no kubona zibatekerezaho zikabaha amatungo abafasha kwivana mu bukene.

Ati: “Ibi bizadufasha gukomeza gukorana neza n’inzego z’umutekano, dutanga amakuru ku gihe kandi dukomeza kugira uruhare mu kubungabunga umutekano.”

Mukandayisenga Pharasie, umwe mu bahawe ihene, yavuze ko iri tungo rizamufasha kurwanya ikibazo cy’imirire mibi mu muryango we no kuzamura imibereho y’abana be.

Yashimiye Ingabo na Polisi ku bikorwa byiza bakorera abaturage, avuga ko bitanga icyizere ku miryango itishoboye.

Ati: “Natunguwe no kumva umuyobozi w’umudugudu ambwira ko ngiye guhabwa ihene n’Ingabo z’u Rwanda. Byaranshimishije cyane.”

Undi muturage witwa Nayino Francine, umubyeyi w’abana batanu, yavuze ko yari asanzwe yumva ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda bigamije guteza imbere abaturage, ariko ko yishimiye kuba na we byamugezeho.

Abahawe aya matungo bose bahuriza ku kuba azabafasha kwivana mu bukene, kongera umusaruro w’ubuhinzi no kuzamura imibereho y’imiryango yabo.

Ati: “Ubutumwa duha Ingabo ni uko zakomeza kutuba hafi no kudufasha mu rugendo rw’iterambere, igihugu cyacu kigakomeza kugira amahoro arambye.”

Ndayisenga Jean Bosco, umwe mu bahawe inka, yavuze ko izamufasha kubona ifumbire no kongera umusaruro mu buhinzi bwe.

Asanzwe ahinga soya, ibigori, ibishyimbo n’ibindi bihingwa bitandukanye. Avuga ko kwakira amakuru y’uko agiye guhabwa inka byamushimishije cyane kuko izamufasha kurera neza abana be babiri no kuzamura imibereho y’umuryango.

Ati: “Nzayitaho uko bikwiye. Numvaga ibikorwa by’Ingabo na Polisi bikorwa ahandi, none nanjye byangezeho. Ni ibyo kwishimira kuko bidufasha gutera imbere.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yavuze ko ubuyobozi buzafasha abaturage bahawe amatungo kuyitaho neza no gukomeza gahunda yo korozanya.

Ati: “Ibi bigaragaza umubano mwiza uri hagati y’inzego z’umutekano n’abaturage. Ni n’uburyo bwo gukomeza gushimangira urugendo rw’iterambere igihugu cyacu kirimo. Aya matungo azafasha abaturage kwihutisha iterambere ryabo.”

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka