Umwe mu bakanika imodoka wayikoragaho, utashatse ko izina rye rimenyekana, yadutangarije ko atazi icyateje inkongi kuri iyo modoka yahiriye mu muhanda rwagati, bayihungisha station ya lisansi iri hafi aho kugira ngo nayo idafatwa.

Iyo vatiri yazimijwe n’imodoka ya polisi ishinzwe kuzimya inkongi y’umuriro yahise ihagera mu minota mike uretse ko ntacyo yabashije kuramira. Nta muntu yagize icyo aba biturutse kuri iyo mpanuka.

Mu byumweru bitatu bishize indi modoka yo mu bwoko bwa Toyota Hiace itwara abagenzi yafashwe n’inkongi y’umuriro ubwo yari mu nzira yerekeza i Remera iturutse i Nyamirambo.

Tariki 28/02/2012, indi vatiri yo mu bwoko bwa Toyota Corolla yahiriye i Remera ubwo umukanishi yayikoraga mu masaha ya nimugoroba.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|