Kimihurura yifatanyije na IFAK mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki ya 15 Gicurasi, amashuri arerera mu Murenge wa Kimihurura yifatanyije n’Ishuri rya IFAK mu muhango wo kwibuka abari abanyeshuri, abarimu, abakozi ndetse n’abaturage baguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, biciwe muri iri shuri no mu marembo yaryo.

Nyuma yo gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwubatse muri IFAK, MUKAYIZA Patricie watanze ubuhamya, yagarutse ku rugendo rukomeye yanyuzemo we n’abo bari kumwe muri Jenoside.

Patricie yavuze ko mbere ya Jenoside yari asanzwe asengera muri IFAK, ari umuririmbyi ndetse n’umunyamuryango wa Charismatique.

Nyuma yo gukomeretswa bikomeye n’iNterahamwe zamuhigaga we n’umuryango wose, yahungiye muri iri shuri, ariko naho ahagirira ibihe bikomeye.

Yagize ati “Maze kugera ku marembo ya IFAK, umuzamu yarandebye angirira impuhwe. Namubwiye ko nshaka kubona padiri, ariko nkibivuga nikubita hasi aragenda arantabariza. Padiri yaraje, ndetse azana n’umubyeyi Ngarambe Francois Xavier na Madame we Yvonne Solange banshyira kuri blancard. Bangejeje ku ivuriro rya hano mu kigo, padiri yampaye isakaramentu rya penetensiya ndetse n’iry’abarwayi, nuko baranyorosa. Nasaga n’aho byarangiye."

Ubwo Jenoside yabaga, Patricie yari ageze mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye.

Yakomeje avuga ko uburyo Ngarambe n’umugore we bamwitayeho nyuma y’icyo gihe, ari byo byatumye yongera kuzanzamuka.

Yagize ati: “Solange yaje kugaruka kureba niba nkiri guhumeka. Bahise bankorera icyayi bashyiramo amata na shokora kugira ngo nongere imbaraga. Nyuma yaho nafashe urugendo rwo guhunga ngana i Gikondo, nanyuze kuri bariyeri nyinshi cyane.”

Yavuze ko nyuma yaje kugera aho CICR yavuriraga inkomere, nyuma aza kuvanwayo n’Inkotanyi.

Ubuhamya bwa Patricie bwakoze benshi ku mutima, cyane ko byinshi mu byo yavuze byabereye aho uwo muhango wabereye.

Mu ijambo rye, Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo Rwego Ngarambe yashimiye cyane urubyiruko rw’abanyeshuri rwari rwitabiriye uwo muhango.

Yagize ati: “Turabashimira cyane. Hari igihe umuntu atekereza ko hari byinshi mutarigishwa, ariko ugasanga musobanukiwe neza gahunda yo kubaka igihugu kizira amacakubiri, igihugu cyubakiye ku bumwe n’iterambere.”

Yifashishije ubuhamya bwa Patricie wafashijwe n’ababyeyi be, yavuze ko Jenoside itamubujije gukomeza kubaho no kwiyubaka.

Ati:“Patricie ntiyaheranwe n’agahinda. Yize amategeko, afasha ubutabera ndetse agira uruhare mu kubaka igihugu.”doc282440|center>

Yanakomoje kuri Museveni, undi uri mu barokokeye muri IFAK wasizwe afite ubumug, aho yagize ati “Jenoside yamusigiye ukuboko kumwe gusa, ariko ntiyaheranwe n’agahinda. Yabyariye igihugu abana beza kandi akomeza kugikorera.”

Rwego yasabye urubyiruko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kwirinda abashaka gutanya Abanyarwanda.

Yagize ati:“Ntimuzemere umuntu ushaka kubacamo ibice cyangwa ushaka gukoresha urubyiruko mu gusenya igihugu. Uzakubwira kwanga mugenzi wawe uzamubwire uti: ‘Sindikumwe nawe.’ Ahubwo mujye mufatanya kubaka igihugu no kugiteza imbere. Kwiyubaka kwanyu ni ugukomeza kubaka u Rwanda rwiza mwarazwe.”

<

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka