Kigali: Impuguke ziteraniye mu nama yiga uko bakusanya amakuru y’ubuzima

Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yakiriye impuguke 35 mu bijyanye n’ubusesenguzi bw’amakuru y’ubuzima, ziturutse mu bihugu 7 by’Afurika, mu rwego rwo gusangizanya ubumenyi hagati y’ibihugu.

Ni muri gahunda y’ibyumweru bibiri, yateguwe na MINISANTE, ibinyujije mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubusesenguzi bw’Amakuru y’Ubuzima (National Health Intelligence Centre - NHIC), ku bufatanye n’Ikigo Nyafurika gishinzwe Ubusesenguzi bw’Amakuru y’Ubuzima (Health Intelligence Center for Africa - HICA).

Ikigamijwe ni ukongerera ibihugu ubushobozi mu gukoresha no guteza imbere sisiteme z’ubwenge buhangano mu by’ubuzima, ndetse no guteza imbere ifatwa ry’ibyemezo rishingiye ku makuru n’ibimenyetso bifatika hirya no hino muri Afurika.

NHC yatangijwe ku mugaragaro mu Rwanda muri Mata 2025, ikaba ifite inshingano zo guhuza no gusesengura amakuru y’ubuzima mu gihe nyacyo, kugira ngo afashe mu gufata ibyemezo no kunoza serivisi z’ubuzima.

Iki kigo gifite ubushobozi bwo guhuza amakuru y’ubuzima ava ahantu hatandukanye arimo ay’abajyanama b’ubuzima, amavuriro, ibigo nderabuzima, ibitaro by’Uturere n’ibitaro bikuru byoherezwamo abarwayi.

Bashobora gusesengura amakuru mu gihe nyacyo (real-time analysis) kugira ngo abayobozi bafate ibyemezo bishingiye ku bimenyetso bifatika.

Gutahura hakiri kare ibyorezo n’izindi ngaruka ku buzima, no gutanga impuruza mbere y’uko ikibazo gikomera.

Harimo kandi gufasha mu igenamigambi no kugabanya umutungo neza, kugenzura imikoreshereze y’ibikoresho by’ubuvuzi n’ikorwa rya serivisi zitandukanye.

Ikindi bakora ni ugukoresha ikoranabuhanga rigezweho n’ubwenge buhangano (AI) mu gukora isesengura no kwerekana uko indwara cyangwa ibibazo by’ubuzima bishobora kwitwara mu gihe kizaza.

Harimo kandi gutegura raporo, imibare n’ibishushanyo byifashishwa n’abafata ibyemezo mu rwego rw’ubuzima no mu zindi nzego bireba.

Umuyobozi Mukuru wa NHIC, Dr. Eric Remera, avuga ko kuva icyo kigo cyatangira byabafashije gukusanya amakuru yose ajyanye n’ubuzima akaba abitse ahantu hamwe.

Agira ati “Amakuru wasangaga adakoreshwa neza kuko sisiteme zidakorana, ugasanga no kuyashyira hamwe biragorana. Ariko ubu kuba biri hamwe biroroshye kuyakoresha, ku buryo muri uyu mwaka ushize hari byinshi byagezweho. Haba gukora ubusesenguzi butandukanye muri puroguramu zitandukanye, nko ku mpfu z’abagore.”

Yungamo ati “Uyu munsi tuzi igipimo tugezeho, dukoresheje amakuru tubona umunsi ku wundi, mu gihe cyera twategerezaga kubona raporo za buri mwaka, ariko ubu umunsi ku wundi dushobora kubona abantu bapfuye cyangwa abagize indi ndwara runaka. Intego yindi ihari ni ugukoresha ikoranabuhanga na Innovasiyo kugira ngo dufashe ubuvuzi.”

Muri NHIC batangiye gukoresha ubwenge buhangano (AI), muri serivisi zo gutanga ubuvuzi hifashishijwe ikoranabuhanga (Virtual Hospital), aho umuganga ashobora kubona amakuru y’umurwayi ufite ibyago byo kuba yagira ikibazo, akamushakira umuganga mbere, kugira ngo ahabwe ubuvuzi, aho kugira ngo harindirwe ko wa murwayi agera aho kubura ubuzima.

Izi mpuguke ziri mu Rwanda, zeretswe byinshi birimo uko imbangukiragutabara zikurikiranwa hifashishijwe ikoranabuhanga, ndetse n’uko amakuru yakusanyijwe n’abajyanama b’ubuzima ahuzwa n’ayandi yo mu bigo nderabuima n’ibitaro.

Masoud Mohamed ukorera Minisiteri y’Ubuzima ya Ethiopia mu ishami rishinzwe imibare n’amakuru y’ubuzima, avuga ko bamaze imyaka myinshi bashora imari mu kunoza ireme ry’amakuru y’ubuzima no guteza imbere ikoranabuhanga mu rwego rw’ubuzima.

Ati: "Nubwo tumaze igihe dushora imari mu kunoza ireme ry’amakuru, turacyafite ibibazo birimo kuba amakuru akiri mu buryo butatanye ku mbuga zitandukanye, ikibazo cy’ireme ry’amakuru ndetse n’imbogamizi z’ibikorwa remezo bitewe n’ubunini bw’igihugu cyacu. Dufite Poste de Sante zirenga 17.000, ibigo nderabuzima birenga 3.000 ndetse n’ibitaro birenga 400, guhuza amakuru y’ibyo bigo byose bikaba bisaba ubushobozi n’ibikorwa remezo bihagije.”

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, avuga ko u Rwanda rushishikajwe no gushyira imbere ibijyanye n’ikoranabuhanga kuko rijyana no kumenya amakuru agakoreshwa neza.

Agura ati “Buriya rero mu bintu by’ubuzima, iyo utazi iby’indwara aho izava, utazi urwaye, icyo arwaye, wasa nkaho amaso afunze, niyo mpamvu ibijyanye n’amakuru mu buzima tubiha agaciro cyane, niho uvurira umurwayi, niho azagaruka ukamenya ibyo wamuvuye ubushize. Noneho iyo uyahurije hamwe nk’Igihugu cyose, nko muri NHIC, hakusanyirizwa amakuru yose, ushobora kwicara muri icyo cyumba ukahava, umenye amakuru y’Igihugu cyose mu buzima.”

Yungamo ati “Abagize umuriro mwinshi, abana bavutse, bavukanye ibiro bingahe, abagize ibibazo babyara, ahantu hashobora kuva icyorezo. Ibyo byose dusigaye tubibonera mu cyumba kimwe, mbere byasabaga kubanza gukoresha inama, ugahamagara, rimwe na rimwe ugasanga kugera mu bice byose ntibishoboka, ntubone amakuru yizewe. Nibyo rero Igihugu cyashizemo imbaraga, ni ibintu bikorwa mu gihe cy’imyaka myinshi, ariko byaje gukunda mu mwaka ushize.”

Impuguke ziri mu Rwanda ni izo mu bihugu bya Burkina Faso, Ethiopia, Liberia, Senegal, Sierra Leone, Togo na Zambia.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka