Kigali:Ibiciro bya Bisi bitandukanye ku rugendo rumwe byateje impaka

Umugenzi uteze bisi ava muri Gare yo mu Mujyi ajya Kimironko ashobora kwishyura amafaranga atandukanye n’aya mugenzi we uvuye Kimironko aviramo muri Gare yo mu Mujyi.

Ku yindi mihanda ya Kigali na yo, umugenzi ukoze urugendo yishyura igiciro kimwe, ariko mu kugaruka, yakozaho ikarita iriho amafaranga, akabona havuyeho atandukanye n’ayo yishyuye agenda.

Muri Werurwe 2024 nibwo Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwashyizeho ibiciro bishya by’ingendo hirya no hino mu gihugu, nyuma y’uko Guverinoma itangaje ko yakuyeho ’Nkunganire’ yajyaga itangwa kugira ngo umugenzi yishyure macye.

Kuva icyo gihe ntabwo igiciro cyongeye guhinduka, kugeza ku wa 12 Mutarama 2026, ubwo abagenzi bakorera ingendo mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko batunguwe no kubona amafaranga bari basanzwe bishyura ahinduka batarabimenyeshejwe, kandi bakaba batarimo kwishyura amwe ku rugendo rumwe.

Umwe muri bo agira ati “Umuntu iyo ava Kimironko ajya mu Mujyi yishyura amafaranga 426, ariko yategera muri Gare asubiye Kimironko amafaranga akiyongera akaba 540Frw arengaho cyane, kandi umuhanda ni umwe tunyuramo, ibiciro biratandukanye ugenda cyangwa ugaruka.”

Undi ati “Iyo urimo guhaguruka ugiye mu Mujyi uvuye i Gasanze, bagusaba 448Frw, noneho iyo urimo kuva mu Mujyi ni 388Frw. Ukibaza kuki guhaguruka bitandukanye no kuva mu Mujyi, ni kubera iki biba bitandukanye urugendo ari rumwe, nta tandukaniro, ntabwo tuzi impamvu. Ko umuhanda tunyuramo ari umwe kuki kugenda no kugaruka binyurana.”

Mugenzi wabo ati “Ntabyo batumenyesheje, jye nakojejeho mpita mbwira shoferi nti se ko avuyeho menshi, arambwira ngo ni ibi ngibi, byarahindutse. Biratubangamiye, kubera ko niba mbere umuntu yarashyiraga amafaranga ku ikirita, nka 500 ukayagenderaho inshuro ebyiri, ubu ukaba ugenderaho rimwe, urumva nta mbogamizi zirimo.”

Ntaho bihuriye no kururirwa amafaranga y’urugendo

Hashize umwaka urenga RURA itangije igerageza ry’uburyo bushya bwo kwishyura mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange hakurikijwe urugendo umugenzi yakoze.

Muri iyi gahunda, umugenzi yishyura amafaranga y’urugendo rwose rw’aho bisi ijya, ariko yaba agarukira mu nzira, igihe cyo gusohoka agakoza ikarita ku cyuma gisanzwe gikuraho amafaranga y’urugendo, kikamugarurira. Ibi byatangiye gukora neza.

Ubundi, dukurikije ibiciro biheruka bya RURA, umugenzi yishyura amafaranga 182 ku kilometero cya mbere n’icya kabiri, mu gihe ikilometero cya gatatu yishyura 205 Frw, ku cya kane akishyura 219, ku cya gatanu akaba 251 Frw, gukomeza kugeza ku bilometero 25 aho umugenzi yishyura amafaranga 855.

Kigali Today yagerageje kuvugana n’inzego zose zifite aho zihuriye n’iki kibazo zirimo RURA na Ecofleet Solutions Ltd nk’ikigo gifite mu nshingano gucunga no kunoza uburyo bwo gutwara abantu mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali, ariko nta n’umwe watanze impamvu y’ikibazo kigaragazwa n’abagenzi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka