Kigali: Hari imihanda igiye gufungwa mu gihe iri kubakwa
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko kubera imirimo yo kubaka imihanda, guhera tariki 09 Kanama 2020 uduce tumwe tw’imihanda Nyabugogo-Gatsata, Nyacyonga-Gasanze, Prince House n’agace gato ka Sonatube-Rwandex izaba ifunze.

Umujyi wa Kigali uvuga ko umuhanda Nyabugogo-Gatsata, ibice bibiri by’umuhanda bizafungwa mu gihe cy’iminsi 20, Nyacyonga- Gasanze bikazatwara iminsi itatu, Prince House iminsi ine, naho Sonatube - Rwandex igice kimwe kizafungwa mu gihe cy’iminsi ine.
Mu butumwa bwanyujijwe kuri twitter, Umujyi wa Kigali wamenyesheje abakoresha iyo mihanda ko bazajya berekwa aho kunyura mu gihe bageze ahari gukorerwa imirimo.
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Nyabugogo -Nzove-Rutonde natwe mutwibuka kbs.
Kbs byaribikenewe kd dukomeje gushimira leta yacu idahwema kudushakira ibyiza
Murakoze
Igitecyerezo twatanga mukubaka inzira z’amazi hazajya hongerwa ingano yinzira iyatwara
2. Abakora imihanda bazajye bateganya ibintu bijyanye niterambere byo murwego rwo hejuru
Urugero ➡️ Aho gukata imihanda mugihe cyogushyiramo inzira zikorana buhanga
Twakagombye kubaka umuhanda ufite reservations cg path izacishwamo ibintu bijyanye niterambere wenda80%aho gukata imihanda sosiyete ije ikajya yishyura igacishamo ahateganyijwe.
Mugire amahoro
Ese nyacyonga gasanze no ahaganahe ntabwo mwasobanuye neza kuko gasanze ni hanini