Kicukiro: Urubyiruko rwiyemeje kurushaho kubyaza umusaruro amahirwe ahari rukiteza imbere
Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’Akarere ka Kicukiro, Huss Anny Monique, yasabye urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe rwashyiriweho kugira ngo arufashe kwiteza imbere. Ibi yabigarutseho tariki 06 Kamena 2026 mu Nteko rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yateraniye ku cyicaro cy’Akarere.
Iyo Nteko Rusange y’Urubyiruko yitabiriwe n’urubyiruko rwo mu byiciro bitandukanye harimo, abari mu makoperative, abakorerabushake bazwi nka Youth Volunteers, abari mu nzego z’Ubuyobozi bw’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko, n’abandi batandukanye.
Muri iyo Nteko Rusange kandi hanamuritswe imishinga y’urubyiruko n’ibindi bikorwa bagezeho, bahabwa ibiganiro, bagaragarizwa n’amahirwe ahari yabateza imbere.
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Kicukiro, Mutsinzi Mussa, yibukije urubyiruko impanuro za Perezida wa Repubulika Paul Kagame wasabye urubyiruko gukundana kandi rukamenyana.
Ni byo Mutsinzi yagarutseho, ati “Muri izo mpanuro harimo ubutumwa bukomeye. Ntabwo wakwimenya ngo ureke kumenya mugenzi wawe mu gihe wagize amahirwe yo gutsindira Miliyoni 25 Frw, ntiwabura kumenya mugenzi wawe mu gihe wabashije kumenya amahirwe ari muri Mastercard Foundation. Ibyo ni amahirwe dusangira, tukamenyana kugira ngo tubashe gukomeza umurunga uduhuje nk’urubyiruko n’Abanyarwanda kugira ngo tubashe kugendana mu iterambere.”
Mu byo bishimira bagezeho muri manda y’imyaka itanu ishize, Mutsinzi yagaragaje uko babashije kubigeraho, ati “Nta kindi cyadushoboje kugera ku byo twabashije kugeraho usibye gukorera hamwe, kugira rwa rukundo rutavangura, ndetse no kumenyana mu ntambwe zose twagendaga dutera z’iterambere.”
Ibyo byose ariko basanga batari kubigeraho nk’urubyiruko iyo baba bakora bonyine, ahubwo bashima ubuyobozi buba hafi y’urubyiruko kandi bukarukunda.
Irankunda Pacifique, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro, asanga nk’urubyiruko uyu ari umwanya mwiza wo gukora mu rwego rwo kubyaza umusaruro amahirwe bafite.
Yagize ati “Ubu mu Rwanda nta rugamba rw’amasasu ruhari, ubu turarwana urugamba rw’iterambere. Hanze aha ibiciro birazamuka umunsi ku munsi, kandi ni twebwe mbaraga z’Igihugu. Rero nkatwe urubyiruko turi umubare munini w’abaturage bagize Igihugu cyacu. Dukwiye gukora ibyo ababyeyi bacu batabashije kurangiza, tugakomerezaho. Abavuga ko nta gishoro, ubu igishoro cya mbere ni uko dufite amahoro mu Gihugu, kandi igishoro si cyo kibanza ahubwo habanza igitekerezo. Dufite gahunda nyinshi zagiye zidushyirirwaho nka YouthConnekt, Aguka,… mu rwego rwo kugira ngo urubyiruko rubone amahirwe yo kuba rwagera ku gishoro, kandi bamwe muri twe ubu bamaze kubona ayo mahirwe babona igishoro. Urubyiruko rureke kwishora mu biyobyabwenge kuko si cyo gisubizo cyihutirwa, ahubwo birangiza ubuzima bwabo. Urubyiruko rwegere inzego rwashyiriweho, tumenyane kuko ayo mahirwe ntiyakugeraho utayashatse.”
Nyirakamana Albertine wo mu Murenge wa Kagarama muri Kicukiro, na we yemera ko urubyiruko ari imbaraga z’Igihugu. Ati “Amahirwe menshi tubona ahera mu rubyiruko mbere yo kugera mu bandi, kuko Igihugu gishaka ko dutera imbere. Nko mu kwita ku bikorwa remezo, urubyiruko rubonamo akazi rukabasha kubona amafaranga arufasha kubaho no kwizigamira, rugateza imbere imiryango rukomokamo n’Igihugu muri rusange.”
Thomas Mwesigye wari uhagarariye Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi muri iyo Nteko Rusange y’Urubyiruko, yashimye uko urubyiruko rwagaragaje ko rwiteguye gutanga umusanzu warwo mu kubaka Igihugu. Yarusabye kubyaza umusaruro amahirwe rushyirirwaho, arusaba kugira aho ruboneka rubarizwa mu rubuga cyangwa ihuriro runaka kugira ngo nihatangarizwa ayo mahirwe, urubyiruko rumenye ko ahari. Yasabye urubyiruko guhora rwiga rukanihugura kugira ngo rwiyungure ubumenyi ndetse rubashe kujyana n’ibigezweho kuko hahora havuka ibintu bishya kandi bitanga amahirwe mu mibereho.
Imibare igaragaza ko urubyiruko mu Karere ka Kicukiro rubarirwa mu 175,289 rungana na 35,6% by’abaturage batuye mu Karere ka Kicukiro.
Mu gihe abari mu buyobozi bw’inzego zihagarariye urubyiruko barimo gusoza manda y’imyaka itanu yatangiye muri 2021 ikazasozwa mu mpera z’uyu mwaka wa 2026, bavuga ko ibikorwa byagezweho bishimishije haba mu bukungu, imiyoborere myiza ndetse n’imibereho myiza. Muri ibyo bikorwa harimo amakoperative y’urubyiruko yashinzwe agamije iterambere, gufasha urubyiruko gusubira mu mashuri, ndetse bafatanya n’izindi nzego mu gukemura ibibazo byugarije abaturage. Harimo nko kuba barashinze koperative y’urubyiruko ikaba yarabashije gutsindira isoko rikomeye ryo gukora isuku mu Mujyi wa Kigali, ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye bigamije gusukura umujyi.
Abari mu nzego zihagarariye urubyiruko kandi mu bindi bishimira harimo kuba barabashije gukorana na ba rwiyemezamirimo bakiri bato, barabahugura mu kubongerera ubumenyi no kubatinyura mu bijyanye no kwihangira umurimo, bamwe muri bo bagenda babona amahirwe yo guhabwa ubwunganizi bw’amikoro binyuze muri porogaramu zitera inkunga urubyiruko nka YouthConnekt, Aguka, Mastercard Foundation, UNDP n’izindi. Hari uwatanze ubuhamya bw’uko yatsindiye Miliyoni 25 Frw, ateza imbere ibikorwa bye, abikesha ayo mahirwe yashyiriweho urubyiruko, ashishikariza bagenzi be kubyaza umusaruro ayo mahirwe Igihugu kibashyiriraho.
Amafoto: Fraterne Rugwizangoga / Kicukiro
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|