Kicukiro: Barigira hamwe uko bakemura ibibazo byugarije imiryango
Iterambere ry’Igihugu ryifuzwa ntiryagerwaho ibibazo byugarije imiryango bititaweho ngo bikemurwe. Iyi ni yo mpamvu mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro bateguye ubukangurambaga buzamara ibyumweru bitatu (kuva tariki 15/02 – 08/03/2026) bujyanye no gukemura ibibazo byugarije umuryango nyarwanda, by’umwihariko ibyugarije ingo.
Ubu bukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rwanjye mu kubaka umuryango utekanye kandi ushoboye.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kicukiro, Mukandahiro Hydayat, asobanura byinshi kuri ubu bukangurambaga, yagize ati “Turashaka ko Umurenge wa Kicukiro waba Umurenge w’Icyitegererezo mu kwigisha imiryango duhereye mu mizi. Turashaka ko ubutumwa butangiye guhera tariki 15/02 – 08/03 buzasozwa hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore. Iki gihe nibura buri cyiciro cyose cy’abaturage buri wese azaba yamaze gusobanukirwa uruhare rwe n’icyo yakora, kandi natwe bizadufasha kumenya bimwe mu bibazo tutazi biri mu miryango, cyane cyane ibyugarije urubyiruko n’ingo harimo ibijyanye n’ubutane.”
Ubu bukangurambaga bizeye ko buzatanga umusaruro ufatika, nk’uko yakomeje abisobanura, ati “Ni ubukangurambaga dufite icyizere ko bugiye kudufasha kubaka umuryango, kuko ari na wo shingiro ry’imbaga y’Abanyarwanda, akaba ari na wo icyerekezo cy’Igihugu cyacu gishingiyeho.”
Ibibazo bikibangamiye umuryango mwiza birimo kuba kuba umugore n’umugabo bataganira, kuba hari umwe uteshuka ku nshingano, hakaba n’ikibazo cyugarije urubyiruko kijyanye n’ibiyobyabwenge, harimo kwiheba no kugira agahinda gakabije, kudashaka kwihangira imirimo bahereye ku bushobozi buto buhari ku barangiza amashuri, ahubwo bakumva ko akazi bagomba kugahabwa n’abandi, ntibatekereze ko na bo bagira uruhare mu kwihangira umurimo.
Ubuyobozi bukangurira abagize umuryango kutihererana ibibazo bafite kugira ngo bitagera kure. Mu gihe abaturage bafite ibibazo bibaremereye bananiwe kwikemurira hagati yabo, bakanguriwe kwegera ubuyobozi cyangwa undi muntu uri hafi bakamubwira ikibazo bafite bagafatanya kugishakira igisubizo.
Mu bindi bibazo byugarije abaturage harimo abagore cyangwa abagabo barera abana bonyine n’abakobwa babyariye iwabo. Nubwo nta mibare ya nyayo ubuyobozi bufite ariko bwemeza ko bahari.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kicukiro muri gahunda bufite ni uko tariki 26 Gashyantare 2026 buzaganira n’imwe muri iyo miryango ihagarariwe n’umuntu umwe mu muryango yaba umugabo cyangwa umugore. Abayobozi bazagira n’igihe cyo kuganira n’abandi bafite ibibazo byihariye kugira ngo bafatanye kubishakira ibisubizo.”
Ku bufatanye n’abafatanyabikorwa kandi, bazareba imwe mu miryango bigaragara ko idafite ubushobozi bwaba nko kwikura mu bukene, kuba abana babo batarimo kujya ku ishuri, kugira ngo barebe uko bafatanya mu gukemura ibyo bibazo.
Mu batanze ibiganiro muri ubu bukangurambaga bwo kubaka umuryango utekanye kandi ushoboye, harimo Bishop Rose Karasanyi, wibukije abagize umuryango ko nibarangwa n’urukundo, kubaha Imana, ubufatanye n’ubwuzuzanye, imiryango yabo izaba myiza kandi igatera imbere.
Kabahire Alice ushinzwe iterambere ry’umuryango no kurengera abana mu Murenge wa Kicukiro, we yibukije abitabiriye ubukangurambaga akamaro k’ibiganiro mu kubaka umuryango, agaragaza ko ibiganiro hagati y’abagize umuryango bituma barushaho gukundana no kunga ubumwe.
Muri ubu bukangurambaga harifashishwa amadini n’amatorero nka bamwe mu bafatanyabikorwa bahuza abaturage benshi kandi bigisha urukundo n’imibanire myiza, ndetse n’inararibonye mu mibanire y’imiryango, aho zitanga ibiganiro bigamije gufasha abaturage mu kubaka umuryango utekanye kandi ushoboye.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Ndi mubuganda ahitwa kyankwanzi mvuka burera mu gitovu abantu bamwe na bamwe twibagiwe inshingano zacu hano mubuganda hara bagabo benshi bataye ingo zabo mugere muturere dufite imipaka duhuriyeho nibindi bihugu nakumiro mutwigishe indanga gaciro za bagize umuryango nihame ryuburinganire
Ndi mubuganda ahitwa kyankwanzi mvuka burera mu gitovu abantu bamwe na bamwe twibagiwe inshingano zacu hano mubuganda hara bagabo benshi bataye ingo zabo mugere muturere dufite imipaka duhuriyeho nibindi bihugu nakumiro mutwigishe indanga gaciro za bagize umuryango nihame ryuburinganire
Ndi mubuganda mukarere ka kyankwanzi mvuka burera gitovu amakimbirane mumuryango ateye ubwoba kuberako abantu bamwe twibagiwe inshingano zacu abagabo abagore twirengagije inshingano hano ndi nkunda kuganira nabantu ukumva abenshi bataye ingo ngo abagore barabananiye mugere hose nyabuna