Kicukiro: Ababyeyi 151 barashimirwa ko barera abana batabyaye

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro burashima ababyeyi 151 bazwi ku izina rya ba ‘Malayika Murinzi’ bemeye kwakira abana mu miryango yabo, bakabarera neza babitayeho, kandi ibi bakabikora nta gihembo cyangwa izindi nyungu bategereje.

Ubwo bizihizaga umunsi mukuru wahariwe Malayika Murinzi tariki 05 Kamena 2026, Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’Akarere ka Kicukiro, Monique Ann Huss, yavuze ko aba babyeyi bagaragaje ubutwari bwo kurera abana batabyaye kandi ko uyu ari umuco mwiza wo gufasha abana bose gukurira mu miryango.

Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w'Akarere ka Kicukiro, Ann Monique Huss, ashima uruhare rwa ba Malayika Murinzi mu kwita ku bana
Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’Akarere ka Kicukiro, Ann Monique Huss, ashima uruhare rwa ba Malayika Murinzi mu kwita ku bana

Muri abo babyeyi bashimiwe, harimo uwitwa Uwineza Anita utuye i Gikondo muri Kigarama. Arera umwana w’umuhungu ufite ubumuga buzwi nka Autism. Ati “Bamumpaye ari umwana ufite amahane, atazi kuvuga, atumva. Kubera kugenda mbana na we ubu hari ibintu agenda abasha kumenya, ubu urwego agezemo, ndamuhamagara ngo ngwino, akaza akansanga, nkamubwira ngo ambara imyenda akayifata akayambara. Ubundi twaragendaga mu nzira akiruka akavuza induru. Ubusanzwe jyewe nkunda abana, na we rero mufata nk’umwana wanjye.”

Undi mubyeyi witwa Kanzayire Sylverie utuye mu Murenge wa Kicukiro mu Kagari ka Ngoma, mu bana yareze harimo babiri b’impanga bari bafite uburwayi bwa Autism burangwa no gukubagana ndetse no gutinda kumenya ubwenge nyamara ari bakuru, dore ko ku myaka umunani y’amavuko hari n’igihe bitumaga cyangwa bakihagarika mu bikoresho byo mu rugo. Kanzayire avuga ko ibyo kwita ku bana ari we wabyibwirije, atangira abikora ku giti cye, nyuma ubuyobozi buramwegera barafatanya. Ati “Kubera umutima w’urukundo, ntitaye ku nzu y’icyumba kimwe nabagamo, n’iyo narara hanze, ariko mbona abantu baryamye iwanjye nkumva ndanezerewe.”

Mu Rwanda, Politiki yerekeranye n’uburenganzira bw’umwana ivuga ko buri mwana afite uburenganzira bwo kwandikwa mu irangamimerere, uburenganzira bwo kuba no kurererwa mu muryango, uburenganzira ku burezi budaheza, uburenganzira ku buzima, kuvuzwa no kugaburirwa indyo yuzuye.

Buri mwana kandi akwiye kurindwa ihohoterwa, ryaba gusambanywa, gukubitwa, gutotezwa, kurindwa imirimo mibi, ubuzererezi, n’ibindi.

Ba Malayika Murinzi bashimiwe
Ba Malayika Murinzi bashimiwe

Buri mwana ufitanye ikibazo n’amategeko agomba kwegerwa ntafatwe nk’uwaciwe ahubwo akunganirwa, akagororwa kugira ngo uwakosheje asubirane ubumuntu.

Nubwo hari intambwe yatewe mu kurengera abana, hari ibibazo bicyugarije abana birimo igwingira, abana batabwa, abana bahohoterwa, abana bakoreshwa imirimo mibi, abasambanywa, ndetse n’abafatirwa mu muhanda mu buzererezi.

Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’Akarere ka Kicukiro, ati “Birakwiye ko buri munyarwanda wese yaharanira ko ibyo bibazo bikumirwa twese intero ikaba imwe ivuga ngo : Umwana wanjye, Ishema ryanjye. Insanganyamatsiko y’uyu munsi iragira iti ‘Wite ku mwana wese nk’uwawe’. Bivuze ko uburere bwiza bw’umwana bureba buri Munyarwanda wese.”

Mu gihe ababyeyi bagaragaje umutima mwiza wo kwita ku bana batabyaye bashimirwa, bamwe muri bo bagaragaza ko baba bakeneye kwegerwa no gufashwa kwita kuri abo bana.

Aline Kayiganwa ukorera umuryango Hope and Homes for Children, avuga ko na we ashima abo babyeyi biyemeza kwita kuri abo bana bakabaha urukundo n’ibindi byose batagize amahirwe yo guhabwa n’ababyeyi. Uwo muryango na wo uba hafi abo babyeyi ukabaha amahugurwa, nk’uko akomeza abisobanura, ati “Icyo dutanga ni amahugurwa, kumusobanurira uko umwana akura, mu minsi igihumbi impinduka zigenda ziba ku mwana kugira ngo umubyeyi amenye impinduka ziba mu mikurire y’umwana. Tubasobanurira uburenganzira bw’umwana, ndetse n’inshingano agira nk’umwana, ibyo tukanabihuza n’uburyo bwo kumurinda no kumurengera. Muri ubwo burenganzira bw’umwana, tubabwira ibyo umubyeyi agomba kubahiriza, inshingano z’umwana ariko noneho tugashyiramo n’icyo kintu cyo kumurinda ihohoterwa iryo ari ryo ryose harimo iribabaza umubiri, iribabaza amarangamutima, ihohoterwa rishingiye ku gitsina byose tubibahuguramo, tukongeraho kubasobanurira uko umubyeyi agomba kurera. Ese akoresha igitsure? Arera bajeyi?”

Mu rwego rwo kurushaho kwita ku mwana kandi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA) cyashyizeho n’abakozi kuri buri Karere. Bashyizeho n’urwego rw’inshuti z’umuryango kuva ku Mudugudu kugera ku Murenge. Ibyo byose bigamije gufasha no kuba hafi ababyeyi bazwi nka Malayika Murinzi aho bahabwa ubumenyi. Ibindi bashobora guhabwa bitangwa muri gahunda za Leta zisanzwe aho babonye ko biri ngombwa, kuko ubundi Malayika Murinzi ni umuntu wiyemeza kurera umwana akamwitaho ataramubyaye, nta kindi kiguzi na kimwe ategereje.

Nubwo hari intambwe ishimishije yagezweho ariko urugendo ruracyari rurerure kuko hari abana bagitereranwa cyane cyane abana bafite ubumuga, aho usanga bagifungiranwa, bikaba ngombwa ko bajyanwa kwa Malayika Murinzi.

Aline Kayiganwa ati “Turacyakeneye ba Malayika Murinzi bashobora kwita kuri abo bana bafite umwihariko bitewe n’uko bavutse. Ba Malayika Murinzi turabashima cyane kubera umusanzu batanga ku Gihugu kuva ubwo iyi gahunda Madamu Jeannette Kagame yayitangizaga mu mwaka wa 2007 kugeza uyu munsi. Iyo bataba bo ntekereza ko intera Igihugu kigezeho mu kwita ku bana itari kugerwaho.”

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka