Kibeho yiteguye ibirori n’amacumbi mashya magana atatu
Mu gihe byabaye nk’akamenyero ko abajya gusengera i Kibeho ku minsi yitabirwa cyane (ku ya 15 Kanama hizihizwa Asomusiyo no ku ya 28 Ugushyingo hizihizwa isabukuru y’amabonekerwa) babura aho kurara, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buvuga ko muri uyu mwaka wa 2026, amacumbi mashya magana atatu yiteguye kwakira abashyitsi.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Dr Emmanuel Murwanashyaka, ashimangira iki gitekerezo avuga ko i Kibeho huzuye Hotel de Kibeho yubatswe na Kiliziya Gatolika irimo ibyumba 35, muri byo hakaba harimo n’ibyakira abanyacyubahiro (VIP na VVIP). Kuyubaka byatwaye amafaranga abarirwa muri miriyari ebyiri na miriyoni magana abiri.
Pacis Hotel y’ababikira b’Abenebikira na yo iri kwagura aho kwakirira abakerarugendo ku buryo ku byumba 36 n’uburiri 68 biri mu byumba rusange (dortoirs) bari basanganywe haziyongeraho ibyumba bishobora kwakira abantu babarirwa muri 200.
Sr Marie Emilienne Umutesi uhayobora agira ati "Twubatse ibyumba 46 harimo n’ibirimo ibitanda bibiri. Twubatse n’ibyumba rusange bishobora kwakira abantu barenze 120. Ibyo byumba rusange, kimwe gishobora kwakira abantu batandatu bitewe n’uko biyemeza kurara hamwe. Buri cyumba kandi kiba kirimo n’ubwiherero n’ubwogero."
Yongeraho ko ibyo byumba bubatse bikikijwe n’ubusitani umuntu ushaka gusenga ashobora kwicaramo hanyuma akihererana n’Imana. Mu byumba rusange kandi ngo harimo ibitanda bitagerekeranye.
Kuyubaka byatwaye miriyari na miriyoni magana inani by’Amafaranga y’u Rwanda.
Meya Murwanashyaka yongeraho ko hari n’andi macumbi ari kubakwa harimo aherereye i Nyarushishi na Guest House ya EAR.
Ngo hari n’abandi bari kugenda bagaragaza ubushake bwo kubaka amacumbi harimo n’abajyanama b’ubuzima ubu bari gushaka ibyangombwa byo kubaka.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|