Kibeho : Bizihije Imyaka 44 y’amabonekerwa ya Nathalie Mukamazimpaka

Imyaka 44 irashize Bikira Mariya abonekeye u Rwanda anyuze mu bakobwa batatu bigaga mu Ishuri ryisumbuye ry’abakobwa rya Kibeho, ku musozi wa Nyarushishi mu Karere ka Nyaruguru tariki 28 Ugushyingo 1981 harimo n’uwitwa Mukamazimpaka Nathalie.

Mukamazimpaka Nathalie, umwe mu bo byemejwe ko babonekewe na Bikira Maria. Ubu yibera i Kibeho nk'uko ngo Umubyeyi Bikira Mariya yamusabye kuhaguma
Mukamazimpaka Nathalie, umwe mu bo byemejwe ko babonekewe na Bikira Maria. Ubu yibera i Kibeho nk’uko ngo Umubyeyi Bikira Mariya yamusabye kuhaguma

Kuri uyu wa Mbere tariki 12 Mutarama 2026 i Kibeho babyukiye mu birori byo kwizihiza Isabukuru y’imyaka 44 ishize Nathalie Mukamazimpaka abonekewe n’umubyeyi Bikiramariya.

Ni ibirori byabanjirijwe n’igikorwa cyo guhabwa Penetensiya (Kwicuza ibyaha) gikurikirwa n’igitambo cya Misa bahimbaza amabonekerwa ya Kibeho.

Musenyeri Célestin Hakizimana wa Diyosezi ya Gikongoro yavuze ko kubera amateka ya Kibeho ubu yamaze kwaguka ndetse ubu ikaba yarabaye ahantu Nyobokamana bitewe n’abantu bahagana baje kumva amateka kubera gusurwa n’umubyeyi Bikira Mariya.

Ati “Ntitukambare ikirezi ngo tuyoberwe ko cyera, twagize amahirwe yo gusurwa n’umubyeyi Bikira Mariya ni yo mpamvu duteraniye hano twibuka ubutumwa yahaye Nathalie Mukamazimpaka”.

Impamvu hizihijwe iyi sabukuru kuri iyi tariki ni uko igihe nk’iki mu 1982 aribwo yabonekeye Nathalie Mukamazimpaka amuha ubutumwa bwo gukomeza asenga asabira Isi n’abayituye.

Mukamazimpaka yabonekewe hagati ya tariki 12 Mutarama 1982, kugeza mu Ukuboza 1983 amusezeraho. Bikira Mariya yamuhamagaye agira ati “Nataliya mwana wanjye !” Undi na we asubiza adatinze ati “Karame !”

Nk’uko abyivugira, Bikira Mariya yakomeje ikiganiro amubwira ati “Nimusenge, nimusenge cyane kuko isi ari mbi. Mukunde cyane ibyo mu ijuru kurusha ibyo mu nsi, kuko biyoyoka vuba cyane. Mu buzima bwawe, uzagomba guhangana n’imibabaro myinshi kandi ikomeye. Nimukanguke kandi muve hasi. Mwitonde. Mugomba guha umwanya uhagije isengesho.

Murasabwa kandi kugarukira imigenzo myiza y’urukundo, kwitanga no kwiyoroshya. Nimugarukire Imana, yo soko y’amazi y’ubuzima”.

Nathalie Mukamazimpaka uba i Kibeho kugeza na n’ubu mu rwego rwo gusohoza isezerano yagiranye na Bikira Mariya, Mumureke Alphonsine umubikira uba mu Butaliyani na Marie Claire Mukangango wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Aba bose batangiye kubonekerwa ku wa 28 Ugushyingo 1981 kugeza 28 Ugushyingo 1989.

Mukamazimpaka kuri ubu afite imyaka 62 y’amavuko ariko nta mugabo yigeze ashaka kandi si Umubikira ndetse avuga ko yagumye i Kibeho nk’uko Bikiramariya wababonekeye yabimusabye.

Uko amabonekerwa ya Kibeho yagenze

Mumureke wari mu kigero cy’imyaka 16 ni we wabonekewe bwa mbere na Bikira Mariya. Ni umunsi udasanzwe kuko ubwo hari mu masaha ya nyuma ya saa sita abana barangije gufungura, ariko bakiri hamwe mu cyumba cy’amafunguro, yumvise ijwi ryoroheje rimuhamagara mu kinyarwanda rigira riti “Mwana wanjye” nk’uko amateka y’amabonekerwa ya Kibeho abivuga.

Yahagurutse bwangu arikurikira, abona umugore ufite ubwiza buhebuje amuhagaze imbere, amubazanya igihunga agira ati “Uri nde?” Uwo mugore amusubiza bwangu avuga ati “Ndi Nyina wa Jambo”.

Alphonsine ngo yahagaze yemye nk’ufashwe n’amashanyarazi, aguma kwitegereza uwo mugore ariko akanibaza uburyo “Nyina wa Jambo” yaje mu kirongozi cy’ishuri ryabo.

Bikira Mariya yongera kumubaza ati “Ni nde ukunda cyane?” Alphonsine wavukaga mu muryango w’abakirisitu kandi na we agerageza kuyoboka iyo nzira, asubiza adatindiganyije ati “Nkunda Imana na Bikira Mariya wabyaye Yezu”.

Bikira Mariya yumvise icyo gisubizo asagwa n’ibyishimo, maze aramubwira ati “Nazanywe no kugukomeza, kuko numvise amasengesho yawe”.

Yongeraho ati “Ndifuza ko inshuti zawe zikomera mu kwemera, kuko zitemera bihagije”.

Yatangiye kuvuga amasengesho yoroheje, naho “Nyina wa Jambo” azamuka ajya ejuru, umwana we aguma kwitegereza uko uwo mubyeyi utagira uko asa arembera.

Ibyo byamaze nk’iminota cumi n’itanu. Abageragezaga kumuvugisha cyangwa se kumunyeganyeza ntibagira icyo bageraho, kuko yari ameze nk’umuntu wafashwe n’ubugeni bukomeye cyane.

Bukeye umubyeyi Bikira Mariya yongeye kumubonekera ari mu cyumba abanyeshuri bararagamo. Ngo Bikira Mariya yamubonekeye atari umuzungu nk’uko bakunze kumubona ku mashusho, ahubwo ntiyashoboraga kumenya ibara ry’uruhu rwe.

Hafi buri wa Gatandatu, Alphonsine yagumaga kubonekerwa, bamwe bakabifata nk’ukuri, abandi bakavuga ko uwo mwana yasaze, kandi nibwo yari agitangira amashuri yisumbuye.

Uwa gatatu wabonye Bikira Mariya, ni Marie Claire Mukangango. Yatangiye kubonekerwa na Bikira Mariya tariki ya 2 Mata 1982 ubwo yari afite imyaka 21. Ni umwe mu bageragezaga Alphonsine Mumureke, atemera na gato amabonekerwa.

Yarabonekewe arahinduka kuko yanahawe ubutumwa bwo kwamamaza ishapule y’ububabare bwa Bikira Mariya.

Mu mabonekerwa cumi n’atanu yagiriwe kugeza mu Ukuboza 1982, Mukangango yabwirwaga ko isi igenda nabi cyane, ko u Rwanda rugeze ahakomeye, bityo abantu bakaba bagomba gusenga cyane no guhinduka.

Kubera ayo mabonekerwa y’i Kibeho, ibihumbi n’ibihumbi by’abakirisitu bisigaye bihakorera ubukerarugendo nyobokamana.

Uko amabonekerwa y’i Kibeho yemejwe

Muri Werurwe 1982, hashyizweho komisiyo yari igizwe n’abaganga, yakoze igenzura kugeza ubwo hafashwe icyemezo cyemeza burundu iby’amabonekerwa ya Kibeho.

Muri Gicurasi uwo mwaka, hashyizweho abahanga mu bya Tewolojiya, na bo bakora ubugenzuzi kugeza tariki 29 Kamena 2001, ubwo hatangazwaga icyemezo gikemura burundu ibirebana n’amabonekerwa ya Kibeho.

Nathalie Mukamazimpaka yari kumwe na Padiri Kouassi Kan Jean Marcel wo muri Côte d'Ivoire
Nathalie Mukamazimpaka yari kumwe na Padiri Kouassi Kan Jean Marcel wo muri Côte d’Ivoire

Habanje gukorwa ubucukumbuzi bushyikirizwa Abepiskopi bo mu Rwanda, bwoherezwa i Roma, aba ari ho hafatirwa umwanzuro wa nyuma noneho Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro atangaza amabonekerwa ya Kibeho.

Guhera icyo gihe, abantu baturutse hirya no hino ku Isi, batangiye kujya baza gusura aha hantu nyuma haza no kwitwa ku butaka ‘Butagatifu.’

Amabonekerwa ya Kibeho ni yo yonyine yabayeho ku Mugabane wa Afurika mu mabonekerwa yose agera kuri 16 amaze kwemezwa na Kiliziya Gatolika kugeza ubu.

I Kibeho ubu habaye ahantu haganwa n’abaturutse mu bice byose by’Isi nk’ahantu hakorerwa ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana.

Si amabonekerwa gusa yahabereye kuko ubu hari n’Isoko ya Bikiramariya na yo abahagana batahana amazi yayo abafasha kwirukana imyuka mibi ndetse abizeye ko yabakiza ku bijyanye na Roho barayavoma kugira ngo bayitagatifurishe.

Hari n’ishusho ya Yezu ifite uburebure bwa metero esheshatu n’ibilo 950, ahitwa i Nyarushishi mu Murenge wa Kibeho.

Kugeza ubu Kibeho yahindutse ahantu habumbatiye amateka akomeye ku Bakirisitu Gatolika. Abenshi bagana i Kibeho buri tariki ya 15 Kanama, umunsi w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya, na buri 28 Ugushyingo ku munsi wizihirizwaho ayo mabonekerwa.

Si ibyo gusa kuko n’abashaka kujya gusengerayo bajyayo baturutse mu bice bitandukanye by’Igihugu kugira ngo bakomeze bisunge baniyambaze umubyeyi Bikira Maria.

Ibitekerezo   ( 1 )

Nimugire yezu namariya mbanje kukwifuriza aniveriseri yiyo myaka mi44 umubyeyi wacyu aguhaye ubutumwa utuzanira umubyeyi bikiramariya aradukunda arikotwe nitubimenya nanjye ndumwana yankoreyeye ibitanganza naje ikibeho ishuro ebyiri ndikibeho nibirebirepe narishimye nagusaba isengesho imana ikomeze ikurinde ...

joseph ndagijimana yanditse ku itariki ya: 12-01-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka