KFC igiye kubaka Resitora eshatu i Kigali

Nyuma yo gukuraho inyubako yakoreragamo kugira ngo itange ikibanza cy’ahazagurirwa umuhanda Prince House-Masaka, Resitora y’Abanyamerika yigaruriye imitima ya benshi yatangiye kubaka inzu nshya izakoreramo.

Iyo nzu imaze icyumweru ivugururwa, iri imbere y’isoko rya Simba ya Kimironko, mu kibanza cya Station ya Engen, ikaba iteganyijwe kuzuzura mu mezi abiri ari imbere.

Nk’uko abashinzwe imirimo yo gutunganya iyi nzu babibwiye Kigali Today, iyi resitora izazana n’izindi ebyiri.

Kambanda Philbert ushinzwe ibikorwa byo gutunganya iyi nzu ngo izajyane n’ubuziranenge KFC igenderaho, yagize ati "Indi nzu ya KFC izubakwa i Gikondo mu karere ka Kicukiro, naho indi yubakwe ku Muhima muri Nyarugenge."

Bavuga ko biteganyijwe ko izi zose zishobora kuzatangirira rimwe, kugira ngo bashobore "guhaza isoko", dore ko ngo hari n’abava mu ntara gushaka ibyo kurya.

KFC ngo ntiyari gukodesha aho ikorera, kuko ngo "uburyo yubaka inzu ikoreramo, buba bwihariye."

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka