Kayonza yazinduwe no gufasha polisi kurwanya impanuka

Polisi y’u Rwanda yasubukuye ubukangurambaga ’Turindane Tugereyo Amahoro’ yatangije umwaka ushize.

Ubu ni ubukangurambaga bugamije gushishikariza buri muntu wese ukoresha umuhanda kurinda icyatera impanuka, bityo we na mugenzi we bakagera aho bajya amahoro.

Uyu mwaka, gahunda yasubukuriwe muri gare ya Kayonza, mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Kayonza ikaba yitabiriwe n’abakoresha umuhanda barimo abatwara ibinyabiziga bitandukanye.

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, CP Vincent Sano yabwiye abitabiriye ati "Turi hano dushaka ko dufatanya mu mu bukangurambaga bwa Turindane Tugereyo Amahoro, kuko ubufatanye mu kurinda umutekano wo mu muhanda burakenewe, cyane ko ari inshingano zacu twese."

Sano avuga ko iyo hari umuntu uburiye ubuzima mu mpanuka biba ari igihombo ku muryango n’igihugu.

Minisitiri w’Umutekano mu gihugu Dr. Biruta Vincent na we yagize "Ubu bukangurambaga bugamije amahoro n’umutekano. Kugira ngo umutekano wo mu muhanda ushoboke ni uko buri wese agomba kubigiramo uruhare no kwirinda kuba nyamwigendaho."

"Umuhanda ni igikorwaremezo kidufasha mu iterambere, rero kugira ngo iterambere rigerweho ni uko tugomba kubahiriza amategeko y’umuhanda ndetse no gukoresha cyane umutimanama kugira ngo urinde mugenzi wawe nawe akurinde."

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka