Abahagaritswe mu kazi ni Umuyobozi w’Akarere John Bosco Nyemazi, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Hope Munganyinka hamwe n’ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Jean Damascène Harerimana.
Ubuyobozi bw’Inama Njyanama bw’Akarere ka Kayonza buvuga ko bahagaritswe kuri iki cyumweru tari 7 Ukuboza 2025, kubera kutubahiriza inshingano zabo, zirimo kudatanga serivisi nk’uko bikwiye ku baturage.
Perezida wa Njyanama y’Akarere, Doreen Basiime Karimba, avuga ko byahereye ku nkuru y’amapfa abaturage baheruka kugaragaza ko batewe no kurangaranwa n’abayobozi, kandi bigaragara ko amakuru bari bayafite.
Ati “Ni yo mpamvu twabonye ko hari n’ibindi bipimo bitagenze neza, Inama Njyanama nk’urwego ruhagarariye Akarere n’abaturage, ruhitamo ko bahagarikwa.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|