Karongi: Abaturage barenga ibihumbi 130 babonye amazi meza

Minisiteri y’Ibikorwaremezo (Minifra) yatangaje ko abaturage barenga ibihumbi 130 batangiye kubona amazi meza nyuma y’uko uruganda rw’amazi rwubakwaga muri ako karere rwuzuye.

Mininfra yabitangaje ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 22 Nyakanga, igaragaza ko "ari intambwe ikomeye mu kongera serivisi z’amazi meza mu Ntara y’Iburengerazuba."

Uru ruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya metero kibe 13,000 z’amazi ku munsi, rwatangiye kugeza amazi meza ku baturage bo mu Karere ka Karongi, cyane cyane abo mu Mirenge ya Rubengera na Bwishyura.

Ni icyiciro cya mbere cy’umushinga wa Kivu Belt Water Supply System, witezweho kugeza amazi meza ku baturage barenga ibihumbi 130 bo mu bice bitandukanye byegereye Ikiyaga cya Kivu.

Uretse korohereza abaturage kubona amazi meza, uyu mushinga uzafasha no kunoza serivisi zitangirwa mu bigo nderabuzima, amashuri, amahoteli, ibigo by’ubucuruzi n’izindi nzego zitanga serivisi rusange.

Mininfra tavuze kandi ko uyu mushinga uzagira uruhare mu guteza imbere ubuzima bw’abaturage no kuzamura ibikorwa by’iterambere ry’ubukungu.

Uru ruganda rw’amazi rwuzuye muri Karongi Mininfra ivuga ko ruzagabanya ingendo ndende abaturage bakoraga bajya kuyashaka, binateze imbere isuku n’isukura ndetse no gukumira indwara ziterwa n’amazi adatunganyije.

Mu Ukuboza 2026, Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwari bwatangaje ko 96% by’abagatuye bagerwaho n’amazi meza, mu gihe Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego ko muri 2029, Abanyarwanda bose bagomba kuzaba bafite amazi meza.

Ubusanzwe, umuturage agerwaho n’amazi meza mu gihe ayabona ku ivomo agera akoze urugenda rutarenga metero 500 ku batuye mu cyaro na metero 200 ku batuye mu mijyi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka