
Karasira amaze imyaka 4 afunze kuko yatawe muri yombi mu kwezi kwa 5 muri 2021 n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB imukurikiranyeho icyaha cyo guhakana no guha ishingiro Jenoide yakorewe Abatutsi 1994 n’icyaha cyo gukurura amacakubiri.
Yashinjwaga kandi icyaha cy’iyezandonke no kudasobanura inkomoko y’umutungo we urimo amafaranga yafatanywe (cash) n’ayari kuri konti ze zitandukanye zirimo iza banki na Mobile Money.
Abanyamategeko ba Karasira, Me Bikotwa Bruce na Me Gashema Felicien, bo bagaragaje ko Karasira adakwiye guhamwa n’ibi byaha kandi ko bizeye ubutabera.
Karasira yasabye imbabazi abakomerekejwe n’amagambo yavugiye kuri YouTube mu bihe bitandukanye, avuga ko nta mugambi afite wo kubiba amacakubiri no guhakana Jenoside.
Yakunze kugaragaza ko afite ikibazo cy’uburwayi bw’ihungabana ‘depression’ akaba aribyo byatumaga atangaza ibiganiro agamije kwivura agahinda gakabije yari afite.
Ku bijyanye n’inkomoko y’amafaranga yafatiriwe, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Karasira yayakuye mu barwanya Leta bari bashyigikiye ibyo yavugaga.
Karasira we yavuze ko yari asanzwe atunze amafaranga menshi arimo imperekeza yahawe na Kaminuza y’u Rwanda yabereye umukozi ndetse n’amafaranga yohererejwe n’abagiraneza, kandi ngo nta cyari kuyamutwara kuko akiri ingaragu.
Kuba akatiwe imyaka itanu kandi yari amaze mo imyaka isaga ine bivuze ko asigaje gufungwa igihe gito kuko itegeko riteganya ko igihano umuntu yahawe kibarwa uhereye igihe yafungiwe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|