Kamonyi: Urugerero rubasigiye ubumenyi ngiro bazajyana muri Kaminuza

Abanyeshuri 970 bazatangira Kaminuza umwaka utaha mu Karere ka Kamonyi, bahawe impamba y’ubumenyi ngiro mu bigo n’amashuri byigisha imyuga.

Ni impamba ikubiyemo amasomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro bigiye ku Rugerero Inkomezabigwi icyiciro cya 13, aho bakoraga ibikorwa by’imirimo y’amaboko.

Banahawe ibiganiro ku mateka yaranze Igihugu badasize inyuma amasomo arimo, ubwubatsi, aho basoje bubatse ibyumba bine by’amashuri mu Murenge wa Runda.

Banize kandi imyuga irimo guteka, gutunganya imitobe mu mbuto, amategeko y’umuhanda, kudoda no gusokoza imisatsi, aho bafashijwe n’abikorera basanzwe bafite ibyo bikorwa, bakifuza ko bazakomeza kugera babonye ibyangombwa bya RTB.

Umwe mu ntore agira ati, "Turifuza ko ubu bumenyi bw’ibanze twahawe bwazatugirira akamaro, kuko n’ubwo tuziga andi masomo muri Kaminuza, tuzajya dukomeza dukore n’indi mirimo, ariko turifuza ko bazakomeza kudufasha tukanahabwa impamyabumenyi zemewe na RTB".

Abazakenera gukomeza bazafashwa kubona impamyabushobozi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi n’Abafatanyabikorwa bako, bizeza abize imyuga ku Rugerero ko bazafashwa kugira ubunararibonye, haba abize ubutetsi, gukora imitobe, amategeko y’umuhanda, kubaka no kudoda bakabona ibyangombwa byose.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr. Nahayo Sylvère atangaza ko bazakorana b’ibigo byabafashije kwiga, bagakomeza imikoranire, ku buryo bazabifatanya n’amasomo ya Kaminuza.

Agira ati, "Abashaka gukomeza kubona ubumenyi bubageza ku byangombwa byemewe na RTB, n’impushya zo gutwara ibinyabiziga tuzakomeza kubafasha, kuko aka niko gashya twasanze twahaho impano, Intore zacu kandi kuba mwese mwaritabiriye, ni byiza cyane".

Naho ku bakeneye ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa ibyo bigiye ku Rugerero, Mayor Nahayo avuga ko bazakorana n’ababishaka bagashinga amatsinda cyangwa amakoperative, yabafasha kubona inkunga zitandukanye, zatuma bashyira mu ngiro imishinga yabo.

Kuva ku wa 13 Mutarama 2026, abasore n’inkumi hafi 1.000 nibo batangiye Urugerero mu Karere ka Kamonyi, abo mu Murenge wa Rugarika bakaba barubatse ishuri ry’ibyumba bine, bubakira abatishoboye.

Bitabiriye kandi ibikorwa byo gusana no gusibura imihanda, hamwe n’ibikorwa by’ubukangurambaga bw’abaturage kuri gahunda za Leta.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka