Kamonyi: Imodoka zipakira imicanga n’amabuye zirashinjwa kwangiza imihanda

Hirya no hino mu karere ka Kamonyi, abaturage binubira imihanda itameze neza kandi badasiba kuyikora mu muganda. Ubuyobozi buvuga ko iyo mihanda yicwa n’amakamyo aremereye apakira imicanga n’amabuye, bene yo bo bakavuga ko umusoro batanga wafasha mu kuyikora.

Abatuye akarere ka Kamonyi bavuga ko umuganda wa buri kwezi no mu miganda iba buri cyumweru bakunze kwibanda ku gukora imihanda, ariko barinubira ko barangiza kuyikora imodoka nini zikongera zikayangiza.

Umwe batuye umurenge wa Rugarika, hazwiho kugira amabuye bita “Urugarika” akoreshwa mu gutaka amazu, avuga ko umuhanda uva ahacukurwa ayo mabuye werekeza Bishenyi, umeze nabi cyane kandi amakamyo awucamo, aba atwaye amabuye y’agaciro atangirwa umusoro.

Yibaza impamvu ubuyobozi budakoresha ku mafaranga y’umusoro ngo bukore neza uwo muhanda, kuko amaboko y’abaturage mu muganda ahakora, ariko imodoka zawunyuramo ukongera ukangirika.

Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques, yemeza ko ikibazo cy’imihanda gihangayikishije akarere. Ngo buri mwaka mu ngengo y’imari bateganya umuhanda uzakorwa, ariko bagahura n’imbogamizi z’imodoka ziremereye zipakira amabuye n’imicanga zica imihanda kandi amafaranga y’umusoro batanga akaba atabasha kuyikora.

Abatwara imicanga n'amabuye bemerako imihanda yangiritse ariko bagasaba ko umusoro batanga wakoreshwa mu kuyisana.
Abatwara imicanga n’amabuye bemerako imihanda yangiritse ariko bagasaba ko umusoro batanga wakoreshwa mu kuyisana.

Nyamara abapakira imicanga n’amabuye na bo bemeza ko imihanda banyuramo itameze neza, bahamya ko amafaranga y’umusoro batanga ari menshi ugereranyije n’atangwa mu tundi turere. Ikamyoneti isora 3000frws, Ikamyo yo mu bwoko bwa FUSO isora 5000frws naho ikamyo nini yitwa “10 pineus” isora 10000frws ku ituru imwe.

Aba bapakira bakomeza bavuga ko imodoka imwe iyo yabonye akazi ishobora gukora amaturo arenze atanu ku munsi, kandi ngo hari amabuye asora amafaranga menshi. Nk’Urugarika ngo barusorera 15000frws ku ituru naho concassé (amabuye mato bakoramo beto) bakayasorera 8000frws ku ituru.

Ku bwa bo ngo ayo mafaranga yagombye gufasha mu gukora imihanda banyuramo kuko na bo kuba imeze nabi bibicira imodoka.

Mu rwego rwo gukemura icyo kibazo, Umuyobozi w’akarere avuga ko bafite umushinga wo kuganira n’abo bafite imodoka zikorera muri iyo mihanda, bakabasaba gutanga inkunga yo gufasha gukora iyo mihanda, kandi bafite icyizere ko bizashoboka.

Marie Josee Uwiringira

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka