Umuyobozi ushinzwe Iterambere muri RICA, Jean Claude Kayisinga, avuga ko imwe mu mpamvu nyamukuru yatumye iyo Kaminuza itangizwa mu Rwanda mu 2019, ari ikibazo cy’ubutaka bwashaje n’ubwangirika.
Agira ati “Uko duhinga, ni ko ubutaka bugenda butwarwa n’isuri. Turashaka gufasha abahinzi gukora ubuhinzi bwo kubungabunga ubutaka, kugira ngo bushobore kuzafasha no mu biragano bizakurikira.”
Avuga mu mibare uko ikibazo gihagaze, yagize “Urebye ikibazo gihari nko mu Rwanda, dutakaza nka toni zigera kuri Miliyoni 27 z’ubutaka bwo hejuru buri mwaka. Kwangirika kw’ubwo butaka, bitwara ubukungu bw’Igihugu amafaranga agera kuri miliyari 810 buri mwaka."
Kayisinga avuga ko bafitanye amasezerano y’imyaka ine na Minisiteri y’Ubuhinzi, yo kuzafasha gusakaza mu bice bitandukanye by’Igihugu ubuhinzi bubungabunga ubutaka.
Agira ati “Ni igikorwa kigiye gutangira muri uyu mwaka, kandi kizakomeza, kuko gahunda zihari ni uko urebye twifuza ko twagera ku ntego bihaye. Ubundi kugira ngo umuturage abyumve neza ni uko abanza kureba aho twakoreye ubushakashatsi bakaza bakareba, kuko aba agomba kubireba n’amaso."
Yungamo ati “Dukorana n’abahinzi mu Mirenge itandukanye, hari uwatubwiye ko mu gihembwe kimwe yakoreshaga nk’amafaranga ibihumbi 10 byo gukorera mu murima we, ariko nyuma ya gahunda bigishijwe yo kubungabunga ubutaka, ubu asigaye akoresha amafaranga ibihumbi 6. Urumva ko hari inyungu ku buhinzi.”
Abiga muri iyi Kaminuza bavuga ko nta kabuza ko ubumenyi bazahakura buzabafasha guhindura uko ubuhinzi bukorwa hanze, ku buryo igihombo Leta yaterwaga no kugenda k’ubutaka kizagabanuka cyangwa kikarangira burundu.
Jean Bosco Irahari, ni umunyeshuri mu mwaka wa kabiri, avuga ko yavukiye mu cyaro aho bahinga bakoresheje uburyo bwo kurima no gutabira, butandukanye n’ubwo barimo kwiga.
Ati “Amapfa yarazaga akica imyaka, abaturage bahinga kuko i Gicumbi ari mu misozi miremire, ugasanga isuri yaje yabitwaye byose, itaka ryose ukarisanga mu kabande, hari nubwo yatwaraga imyaka ugasanga bibateje igihombo. Mbabazwa nuko ntavutse cyera ngo mbe narahinduye ibyo bibazo byari bihari, ariko ubu twabonye igisubizo kuko aha ngaha batwigisha ubuhinzi bubungabunga ubutaka, ku buryo iyo suri izagabanuka ku kigero runaka.”
Christelle Micyomyiza nawe wiga ubuhinzi mu mwaka wa kabiri agira ati “Umukoro dufite nituva hano, ni ukugenda tukajya kwigisha abahinzi bandi bataramenya ibyiza by’ubuhinzi butangiza ubutaka. Ubu haracyari imyumvire iri hasi kuko niyo ubibabwiye batabyumva, ariko nitujya hanze tukabasha kubikora, tukabikorana nabo ntekereza ko icyo gihe bizazamura imyumvire yabo kandi twese bikadufasha nk’Igihugu.”
Hamwe muho RICA imaze kugera yigisha abaturage ni mu Murenge wa Rweru na Gashora yo mu Karere ka Bugesera, Kirehe na Gakenke, bakaba barimo kwigisha abahinzi kubanza kubyumva no kubyakira, bikazagezwa n’ahandi hose mu gihugu.
Kaminuza ya RICA yubatswe ku buso bwa hegitari hafi 1,400, aho inyubako zubatswe ku gice gito (nka hegitari 40), ahandi hagakoreshwa nk’imirima y’igerageza n’ikorwa ry’ubuhinzi bubungabunga ubutaka.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|