Kaminuza y’u Rwanda n’iya Somalia basinyanye amasezerano yo guhanahana abarimu
Kaminuza y’u Rwanda n’iya Somalia (Somali National University) basinyanye amasezerano y’ubufatanye agamije guteza imbere uburezi, ubushakashatsi no kwimakaza amahoro n’ubwiyunge. Ni amasezerano yasinywe ku bufatanye bw’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere ubufatanye (RCI).
Ubu bufatanye bushingiye ku rugendoshuri rwakozwe umwaka ushize hagamijwe guhanahana ubunararibonye, rukaba rwarakurikiwe n’ingendo z’impuguke n’abarimu hagati ya kaminuza zombi.
Ibi bikorwa byafashije impande zombi gusangira ubumenyi no kunoza uburyo bwo guteza imbere uburezi, mu gukomeza gushimangira umubano w’ubufatanye hagati ya Kaminuza y’u Rwanda n’iya Somalia.
Aya masezerano yashyiriweho umukono ku mugaragaro i Kigali, ubwo itsinda ryo muri Somalia ryasozaga uruzinduko ryagiriraga mu Rwanda. Afatwa nk’ingenzi ku mpande zombi kuko agamije gushimangira ubufatanye mu bijyanye n’inyigisho zigamije amahoro, amasomo y’ubwiyunge, ubushakashatsi buhuriweho, guhanahana abarimu no guteza imbere ubushobozi bw’ibigo.
Ibi kandi bigaragaza uruhare Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere ubufatanye (RCI), gikomeje kugira mu guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu byo mu majyepfo y’Isi (South–South Cooperation), hagamijwe gushaka ibisubizo by’ibibazo bya Afurika biturutse ku Banyafurika ubwabo, by’umwihariko mu kubaka amahoro n’iterambere rirambye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|