
John Kerry Yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Mu butumwa yatanze kuri uru rwibutso yashimiye Leta y’u Rwanda ku ntambwe imaze gutera mu gusana imitima y’abanyarwanda, ndetse no guharanira ko Jenoside itazasubira ukundi .
Yagize ati “ Iyi nzu ni uburuhukiro bwiza bukomoka ku mahano yabagwiririye “.

Ubutumwa John Kerry yanditse mu gitabo cy’abashyitsi
John Kerry yageze mu Rwanda kuri uyu wa Kane, aje kwitabira inama ya 28 y’ibihugu byasinye amasezerano ya Montreal Protocol iteraniye i Kigali.
Iyi nama igamije kuvugurura aya masezerano , hagamije icibwa ry’ikoreshwa ry’imyuka ya Hydrofluorocarbons igira uruhare rukomeye mu kwangiza akayunguruzo k’imirasire y’izuba kazwi ku izina rya Ozone.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|