
John Kerry ageze ku Kibuga cy’indege i Kanombe
Aje kwitabira inama ya 28 y’ibihugu byasinye amasezerano ya Montreal Protocol iteraniye i Kigali.
Iyi nama igamije kuvugurura aya masezerano hagamijwe kurengera akayunguruzo k’imirasire y’izuba.
Akigera ku kibuga cy’Ingege i Kanombe yakiriwe na Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Erica J. Barks-Ruggles hamwe n’abandi bayobozi batandukanye.

Yakiriwe n’abayobozi batatandukanye ba Ambasade ya Amerika ndetse n’abo mu Rwanda
John Kerry azitabira iyi nama ku munsi w’ejo, aho irimo kubera muri Kigali Convention Center

Indege ya Leta zunze ubumwe za Amerika yazanye John Kerry mu Rwanda
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
John Kelly bamwakirize n’amata yagishwati birebere ukuntu yanga kuruvamo ( u Rwagasabo) nkabakinnyi ba Mali muri CHAN
bigaragarira buri wese ko Urwanda rumaze gutera imbere pe!
inama zikomeye zose zisigaye zibera i wacu mu rwanda, bitewe n’ikizere rufitiwe muruhando mpuzamahanga!
Imana yararutatse, reka natwe turukunde kuko dufite ishema ryo kwitwa abanyarwanda!
John kerry tumuhaye ikaze
Uzaze urebe,uzaze urebe u Rwanda rwabanyarwanda ruragendwa Ijoro namanywa.Paul Kagame oyeeeeeee
uwomuntu nimwizape amafayiwacu