Iyo Leta idashyiramo inyoroshyo...igiciro cya Mazutu cyari kuba 3581frw

Minisitiri w’Intebe yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Kamena 2026 mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku ishusho rusange y’igihugu.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peterero rituruka ku ntambara yo mu Burasirazuba bwo hagati ariko ko Leta izakomeza guhangana n’ibyo bibazo kugira ngo irengere inyungu z’umuturage.

Yabisobanuye atya: “Iri zamuka rya Mazutu ryatangajwe ku mugoroba wo kuwa Gatanu Leta yashyizemo nkunganire ingana na 18,26% kuko iyo itaza gushyiramo nkunganiro iba yatangaje ko Litiro igeze ku giciro cya 3581frw."

Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yatanze urugero rw’urugendo rwo kuva Nyabugogo - Musanze ko ari 3821frw kubera ko harimo nkunganiro ya Leta, agaragaza ko iramutse itarimo uru rugendo rwakwishyurwa 4281frw hatarimo iyo nkunganire.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko nubwo mazutu yazamutse ndetse na Lisansi ishobora kongera kuzamuka Leta y’u Rwanda izakomeza guhangana n’ingaruka z’ibi bibazo kugira ngo zitagera ku muturage.

N’ubwo Leta yunganira muri Mazutu Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yavuze ko kuri Lisansi nta Nkunganire ishyiramo.

Ati “Impamvu Leta yashyize nkunganire cyane kuri Mazutu nuko ariyo ikoreshwa cyane mu nganda ndetse no mu modoka nyinshi zitwara abagenzi”.

Muhumure Leta izakomeza kubabera Maso

Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yabwiye abanyarwanda ko Leta izi neza ko ikiguzi cy’imibereho cyazamutse ikaba izi neza ko birimo kugira ingaruka ku mibereho y’Abanyarwanda.

Nyamara yabahumurije agira ati “Turasaba Abanyarwanda kudakuka umutima. Hari ikibazo ku Isi kandi Leta izahangana nacyo. Ibicuruzwa bizakomeza kuboneka ku isoko, kandi n’ibikomoka kuri Peteroli n’aho byazamuka, Leta izakora uko ishoboye bikomeze kuboneka mu gihugu."

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka