Iyo kubyara biba itegeko ry’Imana, umunyabyaha wa mbere yari kuba Yesu - Pasiteri Rutayisire

Pasiteri Antoine Rutayisire uri mu kiruhuko cy’izabukuru, ahamya ko kubyara atari itegeko ry’Imana, kuko iyo biba ari ko bimeze, uwari kuryubahiriza wa mbere yari kuba Yesu, ariko si ko byagenze kuko atabyaye.

Pasiteri Antoine Rutayisire avuga ko kubyara atari itegeko ry'Imana
Pasiteri Antoine Rutayisire avuga ko kubyara atari itegeko ry’Imana

Yabigarutseho ubwo yari kuri KT Radio kuri uyu wa Kane tariki 12 Gashyantare 2026, avuga ku hazaza h’urubyiruko, aho yari akomoje ku byanditse muri Bibiliya, ngo “nimubyare mwuzuze Isi”.

Pasiteri Rutayisire we avuga ko abantu nibasoma Bibiliya bakayumva neza, bazasanga ko kubyara atari itegeko:

Agira ati “Tewolojiya y’urubyaro igira iti Imana yaravuze ngo nimubyare mwororoke mugwire, uwo ni umugisha wo kubyara. Ariko iyo ugiye muri Zaburi, haravuga ngo abana ni umwandu, ni umugisha uva ku Witeka, bivuga ngo abana ni umugisha”.

Ati “Mpora mbibwira abantu, nti nimwiga Tewolojiya neza, mukiga Bibiliya mukayisesengura neza, muzabona ko ibyo bintu byo kubyara abana mu mubare utagira iherezo, atari itegeko ry’Imana, kuko icya mbere kubyara si itegeko ni umugisha”.

Yungamo ati “Umugisha n’itegeko rero biratandukanye, kuko itegeko rigomba kubahirizwa kandi n’abantu bose, kiretse iyo bashyizemo irengayobora. Rero iyo kubyara biba itegeko ry’Imana, umunyabyaha wa mbere yari kuba Yesu, kuko yapfuye afite imyaka 33, abo banganaga bari bararongoye. Iyo rero riba itegeko ry’Imana aba yarihutiye kurongora akaduha urugero, agasiga abyaye. Niba rero ashobora kureka kubyara, ubwo kubyara si itegeko”.

Akomeza avuga ko abantu bagombye kumva ko babyara, ariko umuntu akabyara abo ashoboye kurera, abo ashoboye kubonera ibyo bakeneye byose kugira ngo bagire ubuzima bwiza.

Pasiteri Rutayisire yagarutse kandi ku gituma abantu bagwa mu mutego w’uko kudasobanukirwa n’ibijyanye no kubyara.

Ati “Impamvu abantu bagwa muri uwo mutego, ni uko twe twavukiye mu bihugu bifite umuco ukunda abana, kuko kuri ba sogokuruza bacu abana bari imbaraga. Iyo wabyaraga abahungu wabaga wicunguye, urugamba rwaza abahungu bawe bakarurwana, abakobwa bawe bakakuzanira inka z’inkwano, mbese bwari ubukire”.

Arongera ati “Twebwe rero twagumye muri uwo muco, ntitwabona ko u Rwanda rwagiye ruba ruto, kuko muri za 1961 Abanyarwanda bari Miliyoni 2.5, Jenoside iba twari Miliyoni 8.5 none nyuma y’imyaka 30 Jenoside ibaye tugeze kuri Miliyoni 14. Turagomba rero guhindura imitekerereze tukabyara abo dushoboye kurera”.

Ati “Ikindi ni uko uwo muco utajyanye n’igihe tugezemo, ubu umwana arajya mu ishuri bakagusaba Minerval. Kwa ba dada warabyaraga haba hari inka, ihene, imirima bikaba ari ibyo. Ubu umwana najya muri kaminuza bizagusaba ubushobozi burenze, usange ntushoboye kumurera, uwo mwana azakubera ikibazo rero, azakubera agahinda”.

Avuga kandi ko abagifite imyumvire ishaje, aho babyara bati “Imana izabarera”, kuri we akabyita ubujiji, ndetse agatanga n’urugero ku wabyaye benshi wigeze kujya kumusaba amafaranga.

Ati “Hari uwo nigeze mbibwira wabyaye abana icyenda (9), nti ariko wabyaraga abana bangana gutyo utabona ko bazakubera ikibazo? Ati ariko Imana izabarera. Nti ni byiza, ngaho genda uyisabe amafaranga wansabaga iyaguhe, kuko ayanjye ni ayanjye n’umuryango wanjye, kandi jye si ndi Imana”.

Icyakora Pasiteri Rutayisire avuga ko iyo yumvise ijwi ry’Imana rimubwira ko yafasha umuntu runaka abikora, akamufasha kugira ngo na we agire icyo ageraho.

Reba ibindi muri izi Videwo:

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka