Iyo abantu bafatanyije bashobora kugera kuri byinshi – DEA wa Kicukiro yashimiye abafatanyabikorwa
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro burashima uruhare rw’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere binyuze mu ihuriro ry’abafatanyabikorwa rizwi nka JADF, kuko uruhare rwabo rwigaragaza cyane mu bikorwa by’iterambere Akarere kageraho umunsi ku munsi.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, yabigarutseho ubwo muri ako Karere hasozwaga imurikabikorwa ry’iminsi ibiri ryaberaga ku Kicaro cy’Akarere, aho abafatanyabikorwa b’Akarere bagaragaje serivisi batanga ziganjemo ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda, ubukorikori n’ubugeni, serivisi z’ikoranabuhanga, serivisi z’ubuzima ndetse na serivisi zitangwa n’inzego z’ibanze.
Akarere ka Kicukiro by’umwihariko kamuritse ibikombe bitatu kegukanye ku rwego rw’Igihugu mu irushanwa Umurenge Kagame Cup 2026. Ni mu gihe mu mwaka wari wabanje begukanye igikombe kimwe cya Volleyball cyegukanywe n’Umurenge wa Niboye.
Muri uyu mwaka Umurenge wa Kicukiro wegukanye igikombe cya Volleyball, Umurenge wa Nyarugunga wegukana icya Basketball, naho Umurenge wa Masaka wegukana icy’umupira w’amaguru (Football).
Akarere ka Kicukiro muri uyu mwaka kegukanye n’igikombe cya Football mu marushanwa ya Kagame Cup ahuza amashuri.
Ubwo bamurikiraga abafatanyabikorwa ibi bikombe, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere, Mutsinzi Antoine, yagize ati “Amasomo dukuramo ni uko iyo abantu bafatanyije bashobora kugera kuri byinshi. Abakinnyi bakoze akazi kabo ariko n’abafatanyabikorwa namwe mwakoze akazi kanyu, muduha ubushobozi bwanyu, natwe nk’abayobozi dukora akazi kacu ko gutegura amarushanwa no gukurikirana imigendekere yayo, turabashimira.”
Muri rusange hamuritswe ibicuruzwa bitandukanye bikorerwa mu Karere ka Kicukiro, abitabiriye baboneraho kwihahira bimwe muri byo, ndetse basobanuza byinshi kuri ibyo bicuruzwa na serivizi zamurikwaga.
Bamwe mu bamurikaga ni uruganda rwitwa CF Premium rutunganya urusenda rwa cayenne rw’ifu bihingira bakarwumisha bakanarukurikirana ku buryo ruba rwujuje ubuziranenge, dore ko rwanahawe icyangombwa cy’ubuziranenge. Rushyirwa mu biryo bisanzwe, muri salade, no mu byo kunywa nko mu cyayi. Rugabanya ibinure mu mubiri, rukongera uburyohe, rugafasha no mu igogora, nk’uko byasobanuwe n’umwe mu bakozi barwo witwa Dukunde Grace. Bakorera mu Murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro, bakaba bamaze imyaka itatu barukora, aho bakoresha abakozi 20.
Undi wamuritse ibyo akora ni umubyeyi witwa Bazarama Jeannine, wihangiye umurimo wo gukora isabune y’amazi ikoreshwa mu kumesa no gukaraba ndetse n’umuti ukoreshwa mu gusukura ubwiherero. Amaze imyaka 12 abikora. Usibye mu Karere ka Kicukiro abikorera akanabihacururiza mu isoko rya Ziniya, ibicuruzwa bye biboneka n’i Rubavu ndetse n’i Kibungo, ibindi akabiranguza n’abajya kubicururiza hirya no hino mu Gihugu. Afite abakozi umunani yahaye akazi, akigisha n’abandi benshi uko babikora kugira ngo bivane mu bukene,na we akemeza ko byamufashije kwiteza imbere.
Hari n’uwamuritse Divayi (wine) akorera muri aka Karere.
RSSB ishami rya Kicukiro na ryo ryitabiriye imurikabikorwa mu rwego rwo kugaragaza serivisi RSSB itanga harimo gahunda ya EjoHeza ikangurira Abanyarwanda kwizigamira kugira ngo bazagire imibereho myiza igihe bazaba bageze mu zabukuru. RSSB yamuritse na serivisi y’ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé) bufasha abantu kunganirana mu kwivuza. Hari izindi serivisi zirimo iyorohereza abakozi kwivuza ndetse n’ubwiteganyirize bw’izabukuru, na serivisi yita ku babyeyi babyaye bagahabwa ikiruhuko cyishyurwa na RSSB bikunganira abakoresha babo.
Akarere ka Kicukiro na ko kari mu bamuritse ibyo bakora, harimo sisiteme ya ‘Mbaza’ iboneka mu buryo bw’ikoranabuhanga (online) aho umuturage wese abarizamo ikibazo kikabonwa n’inzego zose bireba kigasubizwa. Umuturage ashobora kubyikorera cyangwa akanyura ku rubuga Irembo cyangwa ku biro by’Akagari bakamufasha. Ni sisiteme iboneka mu Rwanda hose igafasha abaturage kwirinda gusiragira no gusiragizwa. Akarere kasobanuriye abitabiriye imurikabikorwa Sisiteme ya ‘Social Registry’ ifasha Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kumenya ubushobozi bw’abaturage bunashingirwaho hakorwa n’igenamigambi. Iri murikabikorwa ryahuriranye n’ubufasha mu by’amategeko aho abaturge basobanuriwe cyane cyane itegeko ry’umuryango, Itegeko ry’ubutaka, ndetse n’ibyerekeranye no gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko.
Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa (JADF) mu iterambere ry’Akarere ka Kicukiro, Dr. Kagaba Aflodis usanzwe unayobora umuryango HDI Rwanda, uteza imbere ubuzima n’uburenganzira bwa muntu, yashimiye abafatanyabikorwa bitabiriye imurikabikorwa, barimo abikorera, amabanki, imiryango itari iya Leta ndetse n’imiryango yegamiye ku madini n’amatorero, abamuritse ibikorwa by’abafite ubumuga, abagore, urubyiruko, n’ibindi byiciro bitandukanye.
Dr. Kagaba yagize ati “Biragaragaza ko abafatanyabikorwa dukomeje gufatanya guteza imbere Akarere kacu. Ndabashimira mwese inkunga yanyu, ibitekerezo, ubufatanye bukomeje kuturanga kandi bukongera gushimangira ko iri huriro ry’abafatanyabikorwa impamvu ryagiyeho ari ukubera ko nta kigo kimwe cyashobora kwigeza kuri ibi byose.”
Yongeyeho ati “Turizera ko na none ari umwanya wo kongera kugaragaza ibyo dukora, abaturage ba Kicukiro bakameya abakorera mu Karere kabo, ndetse na serivisi babaha. Ni umwanya wo kureba ibyagezweho no kubyishimira, ariko tunareba n’ibitaragerwaho kugira ngo dukomeze gufatanya tubishakire ibisubizo.”
Umuyobozi wa JADF yashimiye ubuyobozi bw’Akarere bubaba hafi bubashishikariza gukorana kugira ngo bunganire Akarere ndetse na bo bunganirane mu bikorwa byabo.
Imurikabikorwa ryasojwe hatangwa ibihembo ku Midugudu , Utugari n’Imirenge byabaye indashyikirwa mu bikorwa biteza imbere abaturage.
Amafoto : Fraterne Rugwizangoga/Kicukiro
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|