Aganira n’umunyamakuru mu kiganiro cyihariye, Nangaaa yavuze ko iyaba Lumumba yari akiriho, yari kuba ari i Goma, kuko ari ho hari ukuri yarwaniye, akakuzira.
Yagize ati "nibyo bitekerezo bye, ni filozofiya ye tuba tugaragaza. Lumumba ni intwari yacu y’Igihugu."
Yongeyeho ati " Abishe Lumumba turabazi. Kandi abana babo ni bo bari i Kinshasa uyu munsi. Bavuga ko dushaka guca Congo mo ibice, mu gihe bo ubwabo aribo bakoreshaga ibikorwa byo gusenya igihugu."
Yatanze urugero ku bikorwa bivangura abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, bo mu bwoko bw’Abatutsi, ndetse n’Abanyamulenge, aho Leta ya Kinshasa ngo ivuga iti "aba si abanyekongo."
Aha Nangaa agira ati "ibyo bivuze ko baba bavuga iki ni igice kitakiri mu gihugu, Barabivuze. Gufunga amabanki mu gace runaka, ni uburyo bwo kugaragaza ko hari aho batemera ko ari muri Congo, ahubwo ari mu mahanga."
Yavuze ko Kinshasa yita abaturage bo mu Burasirazuba bwa Congo abanyamahanga, nyamara ngo impinduramatwara yuzuye iba ireba igihugu cyose.
Ni aha yahereye abaza ati "Ese Lumumba uko tumuzi, uko amateka yamutubwiye, Kinshasa ishobora kumwiyitirira? Ese bashobora kwigira abaharanira igihugu? Oya. Ni abantu bacuruza igihugu. Ni abantu biteguye gukora amasezerano ayo ari yo yose kugira ngo bagume ku butegetsi."
Nangaa yagereranyije ubutegetsi bwa Kinshasa "n’abambuzi basahura umutungo w’igihugu. Icyababera cyiza ni ukwirinda kwica cyangwa gusuzugura amazina akomeye nk’irya Lumumba."
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|