Iterambere ntiryica urubyiruko, rwicwa no kudatekereza mu gihe cy’iterambere - Pasiteri Rutayisire

Ubwo yari kuri KT Radio avuga ku hazaza h’u Rwanda n’urubyiruko rwo muri iki gihe, Pasiteri Rutayisire Antoine yasobanuye byinshi bikwiye kwitabwaho kugira ngo umuryango ube muzima, ariko cyane cyane urubyiruko kuko ari zo mbaraga zubaka, ariko nanone zangiza iyo zidahawe umurongo mwiza.

Avuga ku kibazo cy’abantu bibwira ko iterambere ririho ryaba rigira uruhare mu kwangiza urubyiruko, yashimangiye ko iterambere atari ryo ryica urubyiruko ahubwo ruzira kudatekereza bijyanye n’iterambere rihari.

Yagize ati “Ku bijyanye n’urubyiruko n’iterambere, ntabwo iterambere ari ryo ryica urubyiruko, rwicwa no kudatekereza mu gihe cy’iterambere. Noneho kubera ko isi irimo kwihuta, rukabyina muzunga kubera ko isi irimo irazungazunga, yazungazunga, nawe ugakurikira uko igenda…ni na cyo kintu twagombye kwigisha abana mu ngo zacu no mu mashuri, kubigisha gutekereza, ndetse gutekereza cyane kuko isi turimo yihuta. Iyo rero ujyana n’abihuta, ugomba kwiga gutekereza vuba. Isi ihindagurika isaba gutekereza vuba, kuko ugumye mu mitekerereze ya ba Sogokuru haba mu buryo bwo kubyara, haba mu buryo bwo kubaka, njya numva abantu bavuga ngo ba mama,…nkababwira nti wowe ntabwo warongoye mama wawe, umugore warongoye si uwo mu gisekuru cya mama wawe, ni uwo muri iki ngiki…turi mu isi yihuta, ihutane na yo”.

Agaruka ku kibazo cy’ingo zisigaye zubakwa ariko zigasenyuka vuba, bikagira ingaruka ku muryango ndetse no ku gihugu muri rusange, ahereye ku ijambo Perezida Paul Kagame aherutse kuvuga ko atumva ukuntu abantu babiri bananirwa kubana, Pasiteri Rutayisire yemeje ko izo ngo zisenywa ahanini no kuba abajya kuzubaka bataba barateguwe. Ibyo yabigereranyije no kuba hagomba gukomwa urusyo n’ingasire, ariko n’ibiganza bisya (ababyeyi) bakarebwaho.

Yagize ati, “ …Ndakoma urusyo, nkome ingasire, nkome n’ibiganza bisesha ingasire, none se hari igihe umuntu akubwira ngo koma urusyo ukome n’ingasire, ukibagirwa ko hari n’ibiganza bisesha ya ngasire, bishobora gusya nabi, bakabyitirira ingasire, bakabyitirira n’urusyo kandi bibaho. Reka turebe impande zose ubwo nic yo nashakaga kuvuga. Imiryango irimo irasenyuka ibyo ni ukuri. Reka turebe impamvu kandi uragenda wumvamo ba nyirabayazana. Impamvu ya mbere nakwita nyamukuru ituma ingo zisenyuka, yitwa ubujiji cyangwa se ubutamenya, kujya kubaka urugo ntawakwigishije uko bubaka urugo…hari ibintu musigaye mukora ngo bya ‘bridal shower’ biriya ni ibintu bya ‘maonesho’ by’aho gusa, ni imiteguro gusa. Umugoroba umwe uzigisha umuntu ukuntu azubaka urugo ruhindagurika buri munsi?”

Ku basore n’inkumi bashaka kubaka ingo, Pasiteri Rutayisire abagira inama yo kuzajya babanza bagatega amatwi ibintu bitatu, harimo Imana, kumenya niba umukobwa cyangwa umuhungu ukunda Imana yamugushimira, kumva ibyo abantu bamuzi neza bamuvugaho kuko bamuzi ndetse n’umutimanama. Iyo ibyo byose byemerenyijwe, nyuma y’aho ngo urugo ruba rwiza.

Yagize ati “Uzabanze ubaze Imana, kuko yo irakuzi ikamenya n’uriya muntu, ikamenya n’icyo azaba cyo, uyisenge uyibaze niba yemeranya nawe. Hari ubwo abantu bambwira ngo ese nabwirwa n’iki ko Imana yemeranya nanjye? Biroroshye cyane: yibwire uti umva rero Mana niba ubona uyu muntu azanyereka amabara yose y’umukororombya, mureke ayanyereke tukiri ’aba-fiances’. Azayakwereka tu, niba ari Imana wasenze ubikuye ku mutima..”

“ Ubajije Imana, nta bara ry’umukororombya irakwereka, ubajije abantu bakavuga bati waguye ku izahabu ahubwo ntigucike, nawe ugatega amatwi umutima wawe kuko hari ibyo ubona, iyo ibyo bitatu bigiye ku murongo aho rwose wahita ushaka (ushyira mu mago mu mvugo y’urubyiruko)”.

Ikindi avuga kikigoye ni ikijyana n’uburere, kuko yemeza ko umunsi ababyeyi bazatangira kurera abana babo nk’ababategurira kuzaba abagabo cyangwa abagore, bakabitangira ari bato, hari byinshi bizakemura muri ibyo bibazo ingo zifite muri iki gihe.

Yagize ati “Ibyo bibazo mbishyira ku nzego eshatu, urwego rwa mbere ni urwego rw’ababyeyi, umunsi ababyeyi baziga gukora uburezi bufite icyerekezo, umwana wawe niba avutse ari umuhungu, ugatangira kumurera nk’uzaba umugabo, ugatangira kumwigisha cyangwa kumutoza kuba umugabo, ugatangira no kumuteganyiriza nk’uzaba umugabo…, abana turabafata tukabashyira mu biganza bya Mwalimu, ariko Mwalimu twahaye abana bacu ngo abarere, ntabwo ajya atekereza ko arimo gutegura abagabo n’abagore b’ahazaza, uzarebe muri curriculum ( integanyanyigisho) iyo nyigisho ntayirimo. Ubwo mfatiye kuri Minisiteri y’Uburezi kumanuka kugeza mu ishuri aho abana bicaye…, twihutishe ibyo mu matorero kuko abana benshi bacayo. Nitwihutishe ibyo mu mashuri kuko bose bacayo, amashuri yigisha abantu kuzavamo abagabo n’abagore bazima, insengero zikongeraho, ubwo n’ababyeyi tugatangira kubatera umwete, twazabona byatunganye”.

Reba ibindi muri izi Videwo:

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka