‘Itekinika’ ry’imibare y’ibyakozwe mu muganda ryagarutsweho muri Sena

Abasenateri batandukanye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, bagarutse ku mibare ikunze kugaragazwa y’ibyakozwe mu muganda, aho bayikemanga kuko ngo ikunze kuba iri hejuru ugereranyijwe n’ibigaragara byakozwe, bagasaba ko uburyo bibarwamo bwasubirwamo.

Byagarutswe kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Werurwe 2026, ubwo Abasenateri bari mu nama nyunguranabitekerezo na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) n’abafatanyabikorwa bayo, ku ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’Igihugu y’Umuganda.

Senateri Emmanuel Havugimana, yavuze ko imibare igaragazwa nyuma y’umuganda, usanga irimo gukabya ari byo yavuze ko ari itekinika.

Yagize ati “Umuganda ni kimwe mu bidufasha kwishakira ibisubizo, ariko hari imibare igaragazwa umuntu yashidikanyaho. Hari nk’aho Minisitiri yatubwiye ko hakozwe imihanda ingana na kilometero 25188, ibi birenze ½ cy’umuzenguruko w’Isi (équateur) kuko wo ufite ibilometero 40000. Ndabivuga nk’uwize Ubumenyi bw’Isi (Georgaphe)”.

Ati “Ibyakozwe nta wabishidikanyaho, uretse imibare nk’aho hari n’uwavuze ko bagombye kutubwira ukuntu babibara, kugira ngo abantu boye kujya babyibazaho kuko hari aho usanga ari nk’aho batubuye. Tuba tuhibereye twabibonye, ariko muri raporo batanga ugasanga baravuga ngo twakoze kilometero zirindwi (7) z’umuhanda, kandi mu by’ukuri wabonye ko hakozwe nk’eshatu (3), ukabona ko harimo akantu ko gutekinika”.

Senateri Frank Habineza na we yagize ati “Bishobotse hashyirwaho ku rwego rw’Igihugu uburyo bwo gupima ibyagezweho, tukamenya agaciro k’uwo muganda wabaye, kuko hari igihe usanga abayobozi bavuga igiciro gitandukanye n’ibyakozwe”.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dominique Habimana agaruka kuri iki kibazo, yavuze ko hatagombye kuzamo kwirarira no kubeshya ku byakozwe.

Ati “Ibi by’amaraporo n’imibare ikemangwa, buriya iyo twakuyemo ni yo myinshi, byibura nari nzi ko iyo nababwiye ari yo yo. Ariko ibyo muvuga ni byo, buriya igisubizo nyacyo kiri mu kugaragaza ibyakozwe n’umuganda bidategereje y’uko bibanza kuza muri ya maraporo na ya mibare”.

Ati “Hakabaho uburyo no mu baturage, mu mudugudu, mu kagari no mu karere bishyirwa ahagaragara, abantu bakamenya ibyo bakoze, icyo gihe nta n’ubasha gutekinika ngo abeshye, kuko abantu n’ubundi baba bazi ibyo bakoze. Kubitangaza rero ntihagomye kuzamo kwirarira cyane no kubeshya”.

Ati “Ngira ngo icyo twabemerera ko tugiye kugishyiramo imbaraga, ibyakozwe n’umuganda bikagaragazwa mu buryo bushobora gutuma n’iyo haba harimo amakuru apfuye yatanzwe, abantu babasha kubibona bagahita babinyomoza, bati ariko ibi ntabwo ari byo”.

Yakomeje avuga ko uwo ari umukoro batwara nka MINALOC, hakazajya hatangazwa ibyakozwe by’ukuri, ngo bikaba n’ubukangurambaga butuma bihabwa agaciro, ku buryo n’abatitabiriye umuganda ubutaha bazawitabira.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka