Itegeko rishya: Dore amakosa azatuma umushoferi amara umwaka atemerewe gutwara
Umushinga w’itegeko rishya rigenga ikoreshwa ry’umuhanda wazanye ingingo zigamije gukumira amakosa, ku buryo umushoferi ashobora no gutakaza uburenganzira bwo gutwara imodoka mu gihe cy’amezi cumi n’abiri.

Bimwe mu biteganywa n’uyu mushinga w’itegeko, harimo ishyirwaho ry’uburyo bw’imicungire y’impushya zo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe amanota y’imyitwarire.
Dr Jimmy Gasore mu kiganiro yagiranye na Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano y’Umutwe w’Abadepite kuwa 30 Nzeri, yavuze ko umushoferi azajya yinjira mu muhanda afite amanota cumi n’atanu, ariko agende ayatakaza igihe cyose akoze ikosa.
Amwe mu makosa akomeye harimo guhunga ahabereye impanuka wateje cyangwa wagizemo uruhare. Bizajya bihanishwa gukurwaho amanota atandatu, naho gutwara ikinyabiziga kigenewe kuba gifite akagabanyamuvuduko bakagufata ntakarimo bihanishwe gukurwaho amanota atanu.
Umushoferu uzajya afatwa atwaye imodoka yanyweye ibisindisha cyangwa ibiyobyabwenge azajya atakaza amanota ane, naho utwaye yarahagarikiwe uburenganzira cyangwa yarengeje umuvuduko atakaze amanota abiri.

Uvugira kuri telefone kandi atwaye imodoka, na we azajya atakaza amanota abiri.
Ibi bihano byo gukatwa amanota bizaba ari inyongera ku bihano byari bisanzwe bitangwa ku bantu bagaragayeho amakosa mu muhanda kandi uzakurwaho amanota yose 15 azajya amara umwaka wose atongeye gutwara ikinyabiziga icyo ari cyo cyose.
Aime Tumukunde, umushoferi avuga ko iri tegeko nirimara gutorwa abantu bakarimenya bazitwararika uko bishoboka aho gutakaza amanota umuntu agakurizamo kudatwara ikinyabiziga kubera amakosa ashobora kwirinda.
Nyuma yo kuganira na Minisitiri w’ibikorwaremezo Abadepite bagize Komisiyo bazakira ibitekerezo by’ibyiciro binyuranye birimo inzego za Leta zifite aho zihuriye n’ikoreshwa ry’umuhanda, abahagarariye inzego z’abikorera, amashyirahamwe y’abatwara abantu n’ibintu n’ibigo by’ubwishingizi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|