Uyu mudamu uzaba anahagarariye igihugu cye mu bihugu nka Ethiopia ndetse n’u Burundi, ni umunya-Ethiopia wahungiye muri Israel afite imyaka 17 aza kuhabona ubwenegihugu, akaba agiye kugaruka mu gihugu cye cy’amavuko ahagarariye Israel.
Madame Zevadia yize muri kaminuza ya Hebrew University i Yerusalemu, aho yakuye impamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri cya kaminuza mu mubano mpuzamahanga, ndetse no mu bumenyi bw’Africa.
Urubuga rwa minisiteri y’intebe ya Israel dukesha iyi nkuru ruvuga ko uyu mudamu yanakoze mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu bice bitandukanye nka Illinois, Chicago, Houston, Texas n’ahandi.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|