Iserukiramuco rigamije guteza imbere umuco Nyarwanda rigiye gutangira i Kigali

Iseukiramuco rishya ryiswe HERIFEST RWANDA, rigamije guteza imbere no gusigasira umuco Nyarwanda, rigiye gutangira ku mugaragaro ku wa 08 Nyakanga 2026 i Gahanga mu Karere ka Kicukiro, ahazwi nka Prymidal Garden.

HERIFEST RWANDA igamije guteza imbere umuco Nyarwanda no kuwuhindura isoko y’ubukungu binyuze mu myidagaduro, ubukerarugendo, udushya no kuzamura impano z’Abanyarwanda cyane urubyiruko.

Iri serukiramuco rihuza ibikorwa by’umuco birimo imbyino gakondo, umuziki, imivugo, ibisigo, Ibisingizo, ibyivugo, imideli gakondo n’igezweho, ibiribwa nyarwanda, ubukorikori, imikino gakondo, imyidagaduro isetsa (Comedy show), Umurishyo n’Ingoma, Udushya two umuco nyarwanda.

Iki gikorwa kizajya kiba buri wa Gatatu gatatu w’ukwezi, kikazabera muri iyi nyubako nshya ya Prymidal Garden, ahateganyirijwe kwakira ibikorwa bitandukanye byibanda ku muco Nyarwanda.

Uwikunze Jonathan wateguye iki gikorwa yavuze ko impamvu nyamukuru ari ugushishikariza Abanyarwanda, cyane cyane urubyiruko, kongera kwishimira no kwitabira imyidagaduro ishingiye ku muco wabo, kugira ngo udacika ahubwo urusheho gutera imbere.

Yagize ati: “Twifuzaga ko abantu bongera gutaramira ku muco wacu, ukitabwaho kandi ugahabwa agaciro, cyane cyane urubyiruko rukawibonamo.”

Yakomeje agira ati: "Ni iserukiramuco rigamije gushimisha abantu no kubasubiza ku isoko y’umuco Nyarwanda mu buryo bwuzuye, bazahakura ibyishimo byuzuye birimo imbyino, indirimbo, ibisigo, imivugo, gutera ubuse, imurikamideri n’ubugeni byose bishingiye ku muco wacu."

Uwikunze, avuga nubwo u Rwanda rufite umuco ukungahaye kandi wihariye, urimo amateka, indangagaciro n’imigenzo byafasha mu iterambere ry’igihugu, bitarabyazwa umusaruro uhagije mu rwego rw’ubukungu.

Ati: "Urwego rw’umuco n’imyidagaduro ruracyafite intege nke mu bijyanye no guhanga udushya, guhanga imirimo, no gukurura ishoramari, bigatuma amahirwe menshi atarakoreshwa neza."

Ku munsi wo gutangiza ku mugaragaro, biteganyijwe ko hazitabira abahanzi n’abashyushyarugamba batandukanye barimo abanyarwenya MC Kandi na Musaa, Inkirigito Clements basanzwe bazwi cyane muri Gen-Z Comedy. Hari kandi MC Abraham, MC Rugwiro, itorero ry’imbyino gakondo ndetse na band izacuranga indirimbo zitandukanye.

Byongeye kandi, muri ibi birori hazanatangizwa gahunda yo gufasha urubyiruko kwiga no kunoza ururimi rw’Ikinyarwanda, mu rwego rwo kurushaho gusigasira umuco Nyarwanda.

HERIFEST RWANDA izajya itangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ikaba itegerejweho guhinduka urubuga ruhuza abakunzi b’umuco Nyarwanda n’abashaka kuwumenya no kuwusigasira.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka