Inzu zisaga ibihumbi 29 z’abarokotse Jenoside zigomba gusanwa
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yabwiye Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari ya Leta, ko inzu zigera ku 29,732 zigomba gusanwa.
Minisitiri Dr Bizimana yabivuze mu biganiro byamuhuje n’iyi Komisiyo kugira ngo barebere hamwe imyanzuro y’Inteko Rusanye y’Umutwe w’Abadepite yo ku wa 01 Ugushyingo 2023, itarashyizwe mu bikorwa uko bikwiye.
Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko ibibazo by’inzu y’abarokotse Jenoside birimo bishakirwa igisubizo, ariko hakwiye ubufatanye bw’inzego zitandukanye kugira ngo bigerweho.
Ati “Inzu z’abarokotse Jenoside ibihumbi 6,973 zigomba kubakwa bushya, muri uno mwaka inzu 296 ni zo zigomba kubakwa, murumva ko turebye umubare w’izigomba kubakwa ari nyinshi hagomba ubufatanye hagati y’izindi nzego”.
Minisitiri Dr Bizimana avuga ko mu ngengo y’imari yagiye yoherezwa mu turere hagiye hakorwamo amakosa atandukanye, kuko hari aho uturere twagiye dukoresha aya mafaranga yagenewe kubakira no kwita ku barokotse Jenoside mu bindi bikorwa, birimo no kubaka imidugudu y’ikitekererezo nyamara ntihamenyekane niba abarokotse Jenoside na bo barahawemo inzu.
Aha ni naho Minisiti Bizimana yasabye uturere ko aya mafaranga yakoreshejwe ibindi agomba kugaruka akajya gukora ibyo yagenewe birimo no kubaka inzu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ikindi kibazo cyagarutsweho ni ikijyanye n’umuyoboro w’imyotsi ‘cheminée’ zidakora neza, bigatuma ubuzima bw’Abarokotse Jenoside batujwe muri izo nyubako zubatse nabi butamera neza.
Depite Niwemahoro Wassila yavuze ku kibazo cy’inzu zubatse nabi ugasanga mu gihe cy’imvura nyinshi amazi yinjira mu nzu.
Ati “Mukwiriye kubireba ibibazo byose bigakosorwa kuko usanga hari n’aho babayeho nabi byitwa ko bitaweho”.
Depite Mussolini Eugene yasabye ko hakemuka ibibazo biri mu nzu zubatswe zegeranye, kuko imyotsi iyo idasohotse ibatera ibibazo by’ubuhumekero.
Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko ibibazo biri mu nyubako zagenewe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi byose bituruka mu myubakire, asobanurira Abadepite ko hagiye gushyirwamo imbaraga mu kugenzura no gukurikirana uko zubakwa n’ubwo biba bitari mu nshingano za Minisiteri ayoboye.
Ati “Nubwo bitari mu nshingano za MINUBUMWE tuzasaba dukorane n’ababifite mu nshingano, kugira ngo izizasanwa ndetse n’izizubakwa bundi bushya zizabe ari inzu nziza zikomeye”.
Alphonse Rukaburandekwe, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire mu Rwanda (RHA) yavuze ko mu nzu zikeneye kongera gusanwa izakomeza kuba hafi abazaba babishinzwe, kugira ngo hatongera gukorwa amakosa yo kuzubaka nabi.
Rukaburandekwe yerekanye ko mu myubakirye y’izi nzu usanga harimo n’ikinyuranyo cy’amafaranga kandi ugasanga ziba ari inzu ziteye kimwe.
Ati “Nko mu Karere ka Bugesera inzu imwe ishobora gutwara 17,300,000Frw, Kayonza igatwara 16541,000 mu gihe nko mu Karere ka Nyamagabe ishobora gutwara 20,000,000 Frw.
Kuri iki kinyuranyo cy’amafaranga, Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko nko mu Karere ka Rusizi hari inzu yubatswe n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi yubakiwe utishoboye, igatwara Miliyoni 9Frw kandi nyamara usanga ikomeye kurusha izatwaye Miliyoni 20Frw.
Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko guha ububasha mu iyubakwa ry’izi nzu uturere bishobora kuzafasha mu gutuma habaho kugabanyuka kw’ibiciro by’inzu zubakwa, bikanongera umubare w’izigomba kubakwa ndetse n’izubatswe zikaramba kuko zaba zifite gikurikirana.
Uturere twagaragayemo ibibazo byo kutubaka inzu z’abarokotse Jeniside neza ndetse n’amafaranga yagenwe mu kubaka izi nzu tuzakurikiranwa, agarurwe akoreshwe icyo yagenewe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|