Intumwa za Mali ziri mu rugendo shuri rurebana no gutahura abanyereza imari ya Leta

Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Colonel Pacifique Kayigamba Kabanda, yakiriye Bwana Abdoul Aziz Aguissa, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta muri Mali, n’itsinda ayoboye mu ruzinduko rw’akazi agirira mu Rwanda.

Iki gikorwa cyitabiriwe kandi n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta mu Rwanda, Bwana Alexis Kamuhire, aho bagiranye ibiganiro byibanze ku gushimangira ubufatanye mu kurwanya ruswa n’ikoreshwa nabi ry’umutungo wa Leta.

U Rwanda rwasangije izi ntumwa, ubunararibonye rufite mu mikoranire hagati y’Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta (OAG) n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), cyane cyane mu gukurikirana no gukumira ibyaha bifitanye isano no kunyereza umutungo wa Leta.

Ni ubufatanye bwagaragajwe nk’ingenzi mu kongerera imbaraga inzego zishinzwe ubugenzuzi n’ubutabera, hagamijwe kubaka imiyoborere myiza, kurwanya ruswa no kurinda umutungo wa rubanda.

Uru ruzinduko rw’iri tsinda riturutse muri Mali rugaragaza ubushake bwo gukomeza guhanahana ubumenyi no gusangira ubunararibonye hagati y’ibihugu byombi mu rwego rwo guteza imbere imikorere inoze n’ibikorwa by’ubugenzuzi bufite ireme.

U Rwanda na Mali bisanzwe bifitanye umubano mwiza kandi uhamye ushingiye ku bufatanye mu nzego zitandukanye. By’umwihariko mu mpera za Gicurasi 2024, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano 19 y’ubufatanye mu nzego zirimo umutekano, ubuzima, ubuhinzi, ikoranabuhanga, umuco ndetse n’ishoramari.

Mu rwego rwo koroshya ingendo no guteza imbere ubucuruzi, abanyarwanda bajya muri Mali bemerewe guhabwa Visa bageze ku kibuga cy’indege cyangwa ku mipaka. Hari n’amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare n’ubugenzuzi bw’imari ya leta yagiye asinywa hagati y’impande zombi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka