Intore z’Imbuto Zitoshye zibukijwe ko ibikorwa bizima ari byo byubaka ahazaza

Urubyiruko rugize icyiciro cya kabiri cy’Itorero ry’Intore z’Imbuto Zitoshye, rwibukijwe ko ibikorwa bizima ari byo bizabagirira akamaro mu kubaka ejo heza habo.

Bibukijwe ko ibikorwa bizima ari byo byubaka ahazaza
Bibukijwe ko ibikorwa bizima ari byo byubaka ahazaza

Abahawe ubu butumwa ni abasore n’inkumi 131, bagize icyiciro cya kabiri cy’Itorero ry’Imbuto Zitoshye, basanzwe bafashwa n’Umuryango Imbuto Foundation, binyuze mu mushinga wayo uzwi nka ‘Edified Generation’ barangije amashuri yisumbuye muri uyu mwaka (2025).

Ni ubutumwa bahawe na Minisitiri w’Uburezi, Dr Joseph Nsengimana, kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Ugushyingo 2025, ubwo yifatanyaga nabo mu gusoza Itorero bamazemo icyumweru, bakorera mu kigo cy’Ubutore cya Nkumba giherereye mu Karere ka Burera.

Minisitiri Nsengimana yabashimiye ikinyabupfura n’umurava bagaragaje, kuko bihuye neza n’indangagaciro z’umuco nyarwanda.

Yagize ati “Mwagaragaje icyizere cy’uko muri urubyiruko Igihugu cyacu gishobora gushingiraho, kugira ngo tugere ku ntego yo kubaka u Rwanda twese twifuza. Mukomeze uwo murongo ni wo uzabafungurira amarembo y’iterambere n’amahirwe yo kwiteza imbere ubwanyu ndetse n’imiryango yanyu, no kugira ngo muzakorere Igihugu cyanyu uko bikwiye.”

Yongeyeho ati “Mboneyeho kubasaba ko ibyo mwize bitaba amasigaracyicaro, aho muva hose, aho mujya hose, mujye mwitwara mu buryo buhesha ishema ababyeyi banyu, abarimu babareze ndetse n’Igihugu cyacu. Umuntu agaragarira mu bikorwa bye, uko avuga, yitwara n’uko yubaha abandi, nibyo bizabagirira akamaro mu kubaka ejo heza hanyu.”

Minisitiri w'Uburezi, Dr Joseph Nsengimana
Minisitiri w’Uburezi, Dr Joseph Nsengimana

Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Elodie Shami, yababwiye ko badashidikanya ko basubiye iwabo bafite andi mahitamo meza, ashobora kuba atandukanye n’ayo bahageze bafite.

Ati “Ariko buriya kugira ngo umuntu abe afite amahitamo meza, ni uko aba afite n’intego, utazi intego yawe, nta nubwo wamenya aho uhera ujya guhitamo. Nizere ko nkurikije ibyo mwigishijwe, umwe wese yagiye atekereza ku ntego yumva yifitiye nyuma yo kurangiza iki cyiciro cy’amashuri.”

Abarangije Itorero bagaragaje ko baryungukiyemo byinshi, kandi ko nta kabuza ko bizabafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi, baniyemeza kuzasangiza ubumenyi bahakuye bagenzi babo batagize amahirwe yo kuhagera.

Yvonne Nyirakamana ni umwe mu bitabiriye iryo torero, avuga ko yarikuyemo kuba Umunyarwanda muzima, wujuje indangagaciro na kirizira.

Ati “Ngiye kugenda nkore ibishoboka byose, nigishe Abanyarwanda amateka yacu y’igihugu, ngire inama abana bakiri abangavu ku buzima bwabo bw’imyororokere bakabumenya neza, kandi nifuza kugera kure, ku buryo nanjye aho igihugu kiri nazakihavana, mfatanyije na bagenzi banjye tukaba abakire nk’ibindi bihugu by’amahanga tujya twumva nka za Amerika.”

Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Elodie Shami
Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Elodie Shami

Umuhango wo gusoza iri torero wabimburiwe gutera ibiti mu kigo cy’Ubutore cya Nkumba, aho abayobozi barimo Minisitiri w’Uburezi, Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, bifatanyije n’Intore zigize icyiciro cya kabiri cy’Itorero ry’Imbuto Zitoshye, bagatera ibiti by’imbuto 244, muri gahunga y’Akarere ka Burera yo kwesa umuhigo bihaye wo gutera ibiti miliyoni 1.2 muri uyu mwaka.

Aba 131 barimo abahungu 45 n’abakobwa 86 basoje icyiciro cya kabiri cy’iri torero bakurikira bagenzi babo 253 bari bagize icyiciro cya mbere cyaryo, barikoze mu kwezi k’Ukwakira umwaka ushize (2024).

Kuva gahunda ya Edified Generation yatangizwa na Imbuto Foundation mu 2002, bamaze kugira Imbuto Zitoshye zigizwe n’abarenga ibihumbi 11.

Banateye ibiti mu kigo cya Nkumba
Banateye ibiti mu kigo cya Nkumba
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice atera igiti
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice atera igiti

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka