Inteko Ishinga Amateko y’u Rwanda yamaganye raporo y’iya EU isaba ko Ingabire Victoire arekurwa

Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bamaganye bivuye inyuma ibikubiye muri raporo, y’inteko ishinga amategeko y’ibihugu bigize ubumwe bw’u Burayi ku Rwanda.

Inteko Ishinga Amateko y'u Rwanda yamaganye raporo y'iya EU isaba ko Ingabire Victoire arekurwa
Inteko Ishinga Amateko y’u Rwanda yamaganye raporo y’iya EU isaba ko Ingabire Victoire arekurwa

Iyo raporo isaba ko Ingabire Victoire, uwigize umunyapolitiki uyoboye ishyaka ritemewe mu Rwanda arekurwa ’nta yandi mananiza’. U Rwanda ruvuga ko ibi ari ukwivanga mu buyobozi bw’Igihugu ndetse no kuvogera ubusugire bwacyo.

Ibi byatumye abagize Inteko Ishingamategeko y’u Rwanda baterana bose kuri uyu wa Mbere tariki 15 Nzeri, bafata umushinga w’imyanzuro yamagana ibikubiye muri iyi raporo.

Victoire Ingabire yatawe muri yombi ku itariki ya 19 Kamena 2025 i Kigali akurikiranweho ibyaha bitandatu, birimo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi, guteza imvururu, no kugirira nabi ubutegetsi buriho.

Harimo kandi gukwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha Leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga, gutangaza amakuru y’ibihuha, gucura umugambi wo gukora ibyaha byo kugirira nabi ubutegetsi buriho n’icyaha cyo kwigaragambya.

Abadepite ba EU bavuze ko itabwa muri yombi rya Ingabire rifitanye isano no gukandamizwa kw’abatavuga rumwe na Leta, abanyamakuru ndetse na sosiyete sivile mu Rwanda.

Bavuze ko ibyo bibangamiye uburenganzira bwa muntu n’amahame ya demokarasi u Rwanda rwiyemeje kubahiriza ku rwego mpuzamahanga.

Umwanzuro w’Inteko ya EU usaba ko Victoire Ingabire n’abandi banyapolitiki bafunzwe bazira ibitekerezo barekurwa nta mbogamizi, u Rwanda rwubahiriza uburenganzira bwo kubona ubutabera buboneye, harimo no kwemerera Ingabire guhitamo abamwunganira mu mategeko n’ibindi.

Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi yasabye kandi ko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) n’ibihugu biyigize bakurikirana imanza mu Rwanda, bagasura abo bafunzwe.

Depite Nabahire Anasthase Perezida wa Komisiyo y’imiyoborere n’uburinganire n’ubwuzuzanye umutwe w’Abadepite, yagaragaje ko ibikubiye muri uwo mwanzuro bidashingiye ku bwubahane bw’ibihugu, ahubwo ko bishingiye ku makuru y’ibinyoma.

Senateri Usta Kaitesi, Perezida wa Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborerey we yavuze ko amakuru akubiyemo agorekwa n’ibihugu bifitiye urwango u Rwanda, kandi bigamije gutesha agaciro ubwigenge bw’ubutabera, inzego zubakiye ku ihame rya Demokarasi, iterambere, umwanya n’icyubahiro by’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga.

Ni muri urwo rwego abagize Komisiyo imitwe yombi, bateguye umwanzuro bagasaba Inteko Ishinga Amategeko kugira ngo iwemeze.

Kaitesi yavuze ko uwo mwanzuro numara kwemezwa uzashyikirizwa Inteko ya EU.

Muri make uyu mwanzuro unenga ibijyanye n’umwanzuro wakozwe na EU ku bijyanye na Ingabire Victoire, ugashimangira ko Leta y’u Rwanda ari Repubulika yigenga ishingiye kuri Demokarasi kandi yubahiriza amategeko.

Ugira uti inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ishimangira ko u Rwanda ari Leta yigenga ifite ubusugire, ubwigenge, kandi igendera ku mategeko nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga n’andi mategeko.

Izirikana ko u Rwanda rwemera imitwe ya politiki myinshi ku buryo iyujuje ibisabwa n’amategeko ishingwa kandi igakora mu bwisanzure.

Iributsa ko ubucamanza bw’u Rwanda aribwo murinzi w’uburenganzira n’ubwisanzure bwa muntu kandi bwubahiriza Itegeko Nshinga n’andi mategeko n’Amahame mpuzamahanga.

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda iributsa kandi ko Ingabire Victoire yahamijwe ibyaha bitandukanye, nyuma agafungurwa ahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika, ubu akaba afunze by’agateganyo kubera ibindi byaha akekwaho.

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yamaganye ikomeje imyanzuro yo muri Raporo y’Inteko Ishinga Amategeko ya EU igaragaramo kwivanga mu mikorere y’ubucamanza, ibyo bikaba binyuranye n’amahame ahuriweho y’ubwingenge bw’ubucamanza n’aya Demokarasi.

Yamaganye umwanzuro n’imvugo by’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi bishingiye ku makuru abogamye, adashingiye ku mategeko, agorekwa n’abanyapolitiki n’ibihugu bifitiye urwango u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo, bigamije gutesha agaciro ubwigenge inzego zubakiye ku ihame rya Demokarasi, ku iterambere n’umwanya n’icyubahiro by’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga.

Irasaba iyubahirizwa ry’amahame y’ubwubahane, ubwizerane no kubazwa inshingano mu bufatanye bwose bw’iterambere bityo ikagaya ibangamirwa ry’ayo mahame mu mikorere y’Inteko zishinga Amategeko.

Abadepite bagaragaje ko ishyaka rya Ingabire Victoire DALFA Umurinzi, rikora ritujeje ibisabwa, bityo Inteko ya EU itari ikwiriye kuvuga ko ari umuyobozi waryo kandi rikora mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Depite Mukabunani yagize ati “Bafite ikindi bagamije kuko amashyaka atavuga rumwe na Leta (Opposotion) yo mu Rwanda turamutse dufite ikibazo sibo batuvugira. Ubundi se batuvuganira nka nde?"

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka