Inshingano mwahawe ni izo gukorera Abanyarwanda n’Igihugu - Perezida Kagame

Perezida Kagame yabwiye abarahiriye inshingano muri Guverinoma, ko amakosa bashobora gukora agira ingaruka ku Banyarwanda bose bityo bakwiye kwirinda kuyagwamo.

Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 6 Ukwakira 2025 mu gikorwa cyo kwakira indahiro ya Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Consolée Uwimana n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Yves Iradukunda, barahiriye inshingano zabo.

Aba Baminisitiri ntabwo barahiye tariki 25 Nyakanga 2025, ubwo abandi bagize Guverinoma nshya barahiraga, kuko bari mu butumwa bw’akazi mu mahanga. Naho Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Yves Iradukunda, we aherutse guhabwa izi nshingano tariki 18 Nzeri 2025.

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko iyo barahiriye inshingano, badakwiriye kubifata nk’umuhango ahubwo ko bigomba gukurikirwa, bagashyira mu bikorwa ibyo bashinzwe.

Umukuru w’Igihugu yababwiye ko bakwiriye kumva inshingano zabo zo gukorera Igihugu ndetse n’Abanyarwanda, ko atari bo bikorera ahubo ko bakora byinshi bikagera ku bandi, kuko abantu badahabwa inshingano kugira ngo birebe ariko icy’ibanze ari ukureba inyungu z’Abanyarwanda.

Ati “Inshingano, uburemere bwayo ni ibyo dukorera Abanyarwanda, dukorera Igihugu natwe turimo. Mugomba kumenya ibyo mukora ndetse n’ubumenyi bwanyu bikagira uruhare rwabwo. Akenshi bikunda kuvanga abantu bakibwira ko iyo ufite ubumenyi biba bihagije, ugomba kumva ko bafite wa mutima wo gukoresha bwa bumenyi kugira ngo wuzuze za nshingano z’ibanze”.

Yabibukije ko Minisiteri bayoboye ndetse n’ikoranabuhanga bigira uruhare mu iterambere ry’Igihugu, ndetse Abanyarwanda bakaba babategerejeho ibikorwa bizava mu nshingano bahawe.

Perezida Kagame avuga ko hari ababivanga bakumva ko ubumenyi n’ubushobozi no guhabwa inshingano, bumva ko byarangiye ariko ni ngombwa kuzuza inshingano z’Igihugu.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko kutuzuza inshingano bikunze kugaruka ku bantu benshi batandukanye, ariko ko bo bakwiriye kumenya ko kurahira atari umuhango gusa, kuko ugomba gukurikirwa n’ibikorwa bikwiriye kujyana na wo.

Yabibukije ko gukora amakosa bishobora kubaho ariko iyo bibaye inshuro nyinshi, agahora akorwa biba byabaye ko mu nshingano bahawe baba bireba gusa bo ubwabo, batareba inyungu z’Abanayrwanda bose.

Yabibukije ko bakwiriye kwirinda ibibazo bakarwana n’ibyo bafite ubwabo, bakirinda ibyatera ibibazo abandi Banyarwanda cyangwa Igihugu cyose.

Perezida Kagame yabibukije ko bazafatanya muri byose kandi bagaterana inkunga mu bikorwa bitandukanye umwe atashoboye kuzuza, kugira ngo bitange umusaruro ku gihugu.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka