Inkuru y’u Rwanda ku buringanire ntishingira ku mibare gusa – Dr. Fatmata, uhagarariye UNDP mu Rwanda
U Rwanda rukomeje kwandikwa mu mateka ku Isi nk’icyitegererezo mu guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo. Ibi bikunze kugarukwaho binyuze mu mibare igaragaza ko abagore bagize 64% by’Abadepite, ndetse bakaba barenga kimwe cya kabiri cy’abagize Sena, ibintu byatumye u Rwanda ruba Igihugu cya mbere ku Isi gifite Inteko Ishinga Amategeko igizwe ahanini n’abagore.
Nyamara, Dr. Fatmata Lovetta Sesay, uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) mu Rwanda, yavuze ko inkuru nyayo y’u Rwanda ku buringanire itagomba kugarukira ku mibare gusa, ahubwo ko igomba kureberwa mu mpinduka uburinganire bwazanye mu miyoborere n’imibereho y’abaturage.
Yabigarutseho kuri uyu wa 21 Gicurasi 2026, mu kiganiro nyunguranabitekerezo ku ihame ry’uburinganire, inshingano nyabutatu z’umuyobozi, kwinjiza ihame ry’uburinganire mu igenamigambi no mu ngengo y’imari, ndetse no mu ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda ya Kabiri y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2), cyateguwe n’Urugaga rw’Abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko (FFRP).
Iki kiganiro cyahuje abasenateri, abadepite, abayobozi mu nzego za Leta, abafatanyabikorwa mu iterambere ndetse na bamwe mu bahagarariye amashami ya Loni mu Rwanda.
Dr. Fatmata yavuze ko intambwe u Rwanda rwateye mu myaka isaga 30 ishize ari imwe mu nkuru zidasanzwe ku Isi mu bijyanye n’iterambere ry’uburinganire n’uruhare rw’umugore mu buyobozi.
Yibukije ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abagore bari bafite 23% gusa by’intebe mu Nteko Ishinga Amategeko mu gihe cy’inzibacyuho, ariko ko uyu munsi u Rwanda rwabaye igihugu cya mbere ku Isi gifite abagore benshi mu Nteko Ishinga Amategeko.
Ku bwa Dr Fatmata, kuba Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ifite umubare munini w’abagore kurusha izindi ku isi “si ibintu ni ikintu gikomeye.”
Gusa, yashimangiye ko agaciro nyako k’iyo mibare kari mu buryo yahinduye imikorere y’inzego z’imiyoborere n’uburyo zisubiza ibibazo by’abaturage, kuko “Ibyagezweho n’u Rwanda ntabwo ari imibare gusa. Intsinzi nyakuri iri mu buryo byahinduye imiyoborere ubwayo.”
Yakomeje avuga ko uruhare rw’abagore mu buyobozi rwagutse kuko rufasha mu kwita ku mibereho myiza y’abaturage no ku bibazo bireba imiryango, ndetse rukanazamura imiyoborere ishingiye ku muturage.
Yagize ati “Ntabwo turi kuvuga imibare cyangwa kugira abagore mu Nteko gusa. Turavuga ibibazo biganirwaho uyu munsi mu Nteko n’ingaruka bifite ku buzima bw’abantu.”
Dr. Fatmata yanagarutse cyane ku kamaro k’ingengo y’imari ishingiye ku ihame ry’uburinganire, avuga ko atari ugushyiraho ingengo y’imari yihariye y’abagore, ahubwo ko ari uburyo bwo kureba niba umutungo wa Leta ugirira akamaro abaturage bose mu buryo bungana.
Yavyze ko ingengo y’imari ishingiye ku ihame ry’uburinganire atari ugushyiraho ingengo y’imari yihariye y’abagore, ahubwo ari ukubaza ibibazo by’ingenzi bituma buri wese ayisangamo
Kugira ngo abyumvikanishe neza, yabajije ibibazo bigira biti “Ni nde ugenerwa inyungu? Ni nde usigara inyuma? Ni ibihe bikenewe bihabwa agaciro kurusha ibindi?”
Yongeyeho ko ingengo y’imari idakwiye gufatwa nk’inyandiko ya tekiniki cyangwa imibare gusa, ahubwo ko iba igaragaza ibyo igihugu cyahisemo gushyira imbere n’uburyo abayobozi babazwa inshingano zabo.
Ati “Ingengo y’imari ni icyifuzo cya Leta ku byo yifuza gukora mu mwaka umwe. Igituma ishyirwa mu bikorwa rikora neza ni ugukurikirana no kureba niba ibyo byagenewe abaturage koko bibageraho.”
Dr Fatmata yashimye kandi uruhare rw’Inteko Ishinga Amategeko, cyane cyane komisiyo zitandukanye n’Urugaga rw’Abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko, mu kugenzura no gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta.
Yagize ati “Inteko Ishinga Amategeko ni yo igena niba umutungo wa Leta ukoreshwa mu buryo bungana kandi bugirira abaturage bose akamaro.”
Mu gusobanura akamaro ko kurebera ibintu mu ndorerwamo y’uburinganire, yakoresheje urugero rw’umwana uhabwa indorerwamo ziboneye nyuma yo kutabona neza mu ishuri.
Ati “Mbere yo guhabwa indorerwamo ziboneye, umwana abona ibintu bicuramye. Ariko iyo amaze kuzambara, ishuri ryose ritangira kugaragara neza, ndetse akabona ibintu byari bisanzwe bihari ariko atarashoboraga kubona.”
Yasobanuye ko ari na ko bigenda mu miyoborere, aho isesengura rishingiye ku ihame ry’uburinganire rifasha inzego kubona ibibazo n’ubusumbane byari bisanzwe bihari ariko bitarabonekaga neza.
Ati “Ibibazo byahoragaho. Ibikenewe byahoragaho. Ariko abantu ntibabibonaga neza ngo babikemure.”
Mu gusoza, Dr. Fatmata yavuze ko uburinganire nyabwo butagerwaho gusa igihe abagore bafite imyanya mu buyobozi, ahubwo ko bugerwaho igihe inzego ubwazo zitanga ibisubizo bingana kandi bifitiye akamaro buri wese.
Yagize ati “Uburinganire nyabwo ntibugerwaho gusa igihe abagore bicaye ku meza y’ifatwa ry’ibyemezo, ahubwo bugerwaho igihe inzego ubwazo zitanga ibisubizo bingana kuri bose.”
UNDP yongeye gushimangira ubushake bwayo bwo gukomeza gufasha u Rwanda kubaka imiyoborere idaheza no guteza imbere imicungire y’umutungo wa Leta ishingiye ku ihame ry’uburinganire.
Ati: “Uruhare rwacu ntabwo ari ugufasha gusa mu ivugurura rya tekiniki. Ni ugufasha kubaka uburyo bw’ubukungu bukorera abantu kandi bugabanya ubusumbane.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|