Perezida wa Sena, Dr Kalinda François-Xavier, yagize ati “Intego yacu muri iki gikorwa ni ukumva abaturage tubasanze aho batuye, tukamenya uko bitabira ubworozi n’uko umusaruro uva mu bworozi ubafasha mu guhindura imibereho yabo ikarushaho kuba myiza. By’umwihariko Sena izamenya uko ibiryo by’amatungo biboneka, kuko iyo amatungo yitaweho aribwo atanga umusaruro uhagije, bigafasha abaturage kwihaza mu biribwa no gukemura ibibazo bafite”.
Ibarura ryijyanye n’ubworozi mu Rwanda riheruka, ryerekanye ko ingo z’abahinzi miliyoni 1.6 zorora amatungo.
Iri barura rya 2024 ryagaragaje ko inka ziri mu Rwanda zari miliyoni 1.6, ihene miliyoni 1.8, intama miliyoni 0.4, ingurube miliyoni 1, inkoko miliyoni 3.9, n’inkwavu miliyoni 0.8.
Hagati aho, abagera kuri 80 ku ijana baba bororera inka mu biraro, naho 17 ku ijana bakororera mu nzuri, mu gihe gatatu ku ijana babivanga byombi.
Mbere yo gutangira ingendo mu Turere, Abasenateri bazagirana ikiganiro na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi ku igenamigambi ry’Igihugu ryo guteza imbere ubworozi, ibyagezweho mu kurishyira mu bikorwa, imbogamizi zagaragaye n’ingamba ziteganyijwe zo kuzikuraho.
Umusaruro witezwe muri iki gikorwa ni ugukomeza guteza imbere ubworozi bufasha mu guhindura imibereho y’umuturage no kuzamura ubukungu bw’igihugu.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|