Ingufu za Nikeleyeri ntizikangwa n’ibihe, cyangwa ibibazo biva mu baturanyi - Dr. Donald Kaberuka

Impuguke mu bukungu, Dr. Donald Kaberuka yavuze ko imwe mu mbogamizi zikomeye Afurika ifite mu rwego rw’ingufu ari uko byinshi mu bikorwa byayo byo gutanga amashanyarazi bishingira ku miterere y’aho igihugu giherereye.

Mu nama mpuzamahanga yiga ku ngufu za Nikeleyeri iri kubera i Kigali, Dr Kaberuka yavuze ko amashanyarazi akomoka ku mazi, ku muyaga cyangwa ku mirasire y’izuba akenshi ashingira ku mutungo kamere uri ahantu runaka.

Yatanze urugero ko Afurika y’Iburengerazuba yishingikiriza cyane ku nzuzi zituruka muri Guinea, Afurika y’Iburasirazuba ikungukira cyane ku misozi ya Ethiopia, mu gihe Afurika yo hagati ifite amahirwe menshi mu kibaya cya Congo.

Ku bwe, ibi bituma ibihugu byinshi bishingira ku mutungo kamere uri hanze yabyo cyangwa bikibasirwa n’imihindagurikire y’ikirere ishobora kugabanya umusaruro w’ingufu.

Icyakora yavuze ko ingufu za Nikeleyeri zo zitandukanye n’andi masoko y’ingufu kuko zitagengwa cyane n’aho igihugu giherereye. Yasobanuye ko igihugu gishobora kubaka uruganda rwa Nikeleyeri hafi aho ari ho hose, bigatuma kigira ubwigenge mu bijyanye no kubona amashanyarazi.

Yagize ati “Iyo ni imwe mu mpamvu nyamukuru zituma izi ngufu zishobora kuba igisubizo gikomeye kuri Afurika.”

Dr. Kaberuka ariko yanihanangirije abantu batekereza ko ikoranabuhanga rya “Mmall Modular Reactors” cyangwa “micro-reactors” ryoroshye cyangwa rihendutse. Yavuze ko nubwo iri koranabuhanga rigira ibikorwa remezo byitwa bito, urebye ku ngano yabyo, rikeneye ishoramari rinini cyane, amategeko akomeye ndetse n’inzego zigenga zizewe.

Yibanze cyane ku kamaro ko kubaka inzego zifite ubwigenge n’ubushobozi bwo gukurikirana umutekano w’izo nganda, imicungire y’imyanda ya nucléaire ndetse no gushyiraho uburyo bwo kugena ibiciro by’amashanyarazi mu buryo bwizewe ku bashoramari no ku baturage.

Yanagaragaje ko icyizere cy’abaturage ari ingenzi cyane mu mishinga ya Nikeleyeri, kuko umutekano n’imicungire y’igihe kirekire ari byo bituma abashoramari n’ibihugu babyinjiramo bafite icyizere.

Ku bwe, Afurika ishobora gukoresha ingufu za Nikeleyeri nk’inkingi yo kwihutisha inganda no kongera ubushobozi bwo kwigira mu rwego rw’ingufu, ariko ashimangira ko ibyo bizagerwaho gusa niba ibihugu bibanje kubaka inzego zikomeye, amategeko ahamye n’imiyoborere itanga icyizere.

Dr. Kaberuka yavuze ko Afurika ikwiye kurushaho kwizera ubushobozi bwayo mu gushora imari no kubaka ibikorwa remezo, aho gukomeza gutegereza inkunga z’amahanga gusa.

Yashimangiye ko igihe Afurika yaba ifite inzego zikomeye n’ubushake bwa politiki, ishobora gukurura imari mpuzamahanga no kubaka urwego rw’ingufu rushobora guhindura ejo hazaza h’umugabane.

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyiza iterambere ningombwa

Hafashimana yanditse ku itariki ya: 20-05-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka