Ibi Minisitiri Murangwa yabitangaje kuri uyu wa 12 Gashyantare ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepie umushinga w’ingengo y’imari ivuguruye.
Yagize ati “ Muri rusange turasaba ko ingengo y’imari ingana na Miliyari ibihumbi 732,5frw yari yemejwe n’Inteko Ishinga amategeko mu kwezi kwa Kamena 2025 igabanuka ikagera kuri Miliyari ibihumbi 6.952,1 frw , bivuze ko igabanukaho Miliyari 80,4frw by’amafaranga y’u Rwanda”.
Minisitiri Murangwa yabwiye Abadepite ko kugabanuka kw’ingengo y’imari biri guterwa ahanini n’impinduka zakozwe mu gushaka amafaranga akoreshwa mu kubaka ikibuga cy’indege mpuzamahanga gishya cya Kigali ikiciro cya Kabiri byagabanyije amafaranga yasabwaga mu mwaka w’ingengo y’imari y’umwaka wa 2025-2026, ndetse no kwimurira ubwishyu bw’umwenda wa RwandAir mu mwaka w’ingengo y’imari utaha.
Minisitiri Murangwa yerekanye ko amafaranga aturuka hanze y’Igihugu yari ateganyijwe aziyongeraho miliyari 250,5 Frw cyane cyane ay’inkunga n’inguzanyo zikoreshwa mu mishinga y’iterambere.
Bizajyana n’uko ingengo y’imari igenewe imishinga y’iterambere na yo iziyongeraho miliyari 253,3 Frw.
Depite Tumushime Francine yabajije ikibazo ku mpungenge afite ko inguzanyo z’imbere mu gihugu ziziyongera zikagera kuri Miliyari 331,8 frw bijyanye n’inguzanyo zo kubaka ikibuga cy’indege mpuzamahanga gishya cya Kigali n’inkunga igenewe Rwandair bizaturuka mu Isanduku ya Leta bigatuma inguzanyo z’imbere mu gihugu ziyongera.
Yagize ati “nagize impungenge kuri izi nguzanyo zizafatwa na Leta. Sinzi niba Banki zacu zifite amafaranga ahagije ku buryo izi nguzanyo zizafatwa hanyuma n’ibigo byigenga bigakomeza gufata inguzanyo nta nkomyi”
Kuri iki kibazo Minisitiri Murangwa yavuze ko iyo Leta itegenya kwiguriza mu gihugu biba bigamije guteza imbere Banki zo mu Rwanda kuko icyo gihe haba hadakenewe amadevise.
Ati“Iyo dufashe inguzanyo hanze bishobora kuduhendesha kuko twishyura dukurikije aho idovize rigeze. Icyo nabizeza Badepite nuko Banki zacu zifite amafaranga ahagije kandi gukorana nazo bituma nazo zibona inyungu”.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Nka kuriya bakomojeho gato kumwenda RwandAir ifite, umwenda waba uterwa nogukopa ingendo cyangwa kugura indege nshya kwideni? Iyo yikopesheje indege, iba iteganya kuyishyura mugihe kingana gute?