Ingabo z’u Rwanda zigiye gufasha Jamaica gusana ibyangijwe na ‘Melissa’
U Rwanda rwohereje muri Jamaica itsinda ry’ingabo z’u Rwanda zibarizwa muri Brigade ishinzwe ubwubatsi (Engineering command) mu rwego rwo gufasha iki gihugu cyo mu birwa bya Caraïbes kongera kwiyubaka binyuze mu gusana no kubaka ibikorwa remezo byangijwe n’inkubi y’umuyaga (Hurricane Melissa) yakibasiye umwaka ushize.
Izi Ngabo z’u Rwanda zoherejwe hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Jamaica agamije gufasha mu gusana ibikorwa remezo by’ingenzi byangijwe n’ibiza.
Mbere yo kwerekeza muri Jamaica, aba basirikare ba RDF babanje kuganirizwa na Brigadier General Faustin Tinka, Umuyobozi wungirije wa Diviziyo irwanisha Imodoka za Gisirikare (Mechanized Division), mu izina ry’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.
Yabasabye ko mu byo bagiye gukora, bazashyiramo ubumenyi bwabo bwose, ubunyamwuga n’ubuhanga mu bya tekiniki, kugira ngo bashobore gusohoza neza inshingano bahawe n’ubuyobozi bwa RDF. Yashimangiye bagomba guharanira ko abo bagiye bazanyurwa n’ibikorwa byabo.
Brigadier General Faustin Tinka, yabibukije kandi ko indangagaciro ziranga RDF, cyane cyane imyitwarire myiza n’ikinyabupfura (discipline), ari byo bigomba kubaranga.
Ati: “Izi ndangagaciro n’izo zabahesheje iki cyizere,” asaba abasirikare bose gukomeza kubungabunga no kurengera indangagaciro shingiro za RDF igihe cyose n’aho baherereye hose.
Inkubi y’umuyaga yise Hurricane Melissa yibasiye agace ka Caraïbes mu mpera z’Ukwakira 2025. Jamaica ni yo yagizweho ingaruka zikomeye kurusha ibindi bihugu, bituma uyu munsi ikeneye ibikorwa by’ubutabazi mu nzego zitandukanye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|